Muhanga: Abatemye abanyerondo batabaye umuturage batangiye gufatwa
Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha no guta muri yombi abagizi ba nabi baraye bateze igico abanyerondo bari batabaye umuturage bakabatema, ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mutarama 2026 mu Karere ka Muhanga.
Urwo rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, ubwo abo banyerondo bari batabaye umuturage witwa Yankurije Joseline ucumbitse mu nzu z´uwitwa Shingiro Benoit.
Bivugwa ko Yankurije yatabaje Umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko hari abantu atazi barimo kumukomangira, ari na bwo abanyerondo bahise bamenyeshwa berekeza ahari ibyo bibazo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Biti witwa Mucunguzi Munabi, yahamije ko yahamagawe saa saba z’ijoro agahita abimenyesha abanyerondo ariko atungurwa no kumva n’abanyerondo bamutabaza ko bakomerekejwe ndetse banakwiye imishwaro.
Babwiye Mudugudu ko abo bantu bari bagiye gufata bari bitwaje intwaro gakondo bakaba bacitse bamaze gutema abanyerondo babiri, aho umwe bamutemye ikiganza undi bamutema mu mbavu.
Ati “Hari sasaba zijoro ni bwo umupangayi wo kwa Benoit yampamagaye ambwira ko hari abantu barimo kumukomangira. Nanjye nahise mpamagara irondo ngo rijyeyo hanyuma bamaze kugerayo bahise bongera barampamagara basamira umwuka hejuru barambwira ngo baradutemye.”
Yavuze ko bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda ihagera abo bantu bamaze kuburirwa irengero, abanyerondo batemwe bajyanwa kwa muganga.
Akomeza avuga ko usibye kuba batemye abo banyerondo ngo hari n´umuturage ucuruza butike (Boutique) bibye bimwe mu bicuruzwa bye ari na ho ahera avuga ko bakeka ko aba bakoze ibi baba ari abajura bari baje kwiba.
Ati “Urumva ko abo bajura bari benshi kuko hari umuturanyi witwa Dominiko bamubye bimwe mu bicuruzwa bye, hanyuma abandi batema abanyerondo, ikigaragara ni uko bagenda barenze umwe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y´Amagepfo CIP Hassan Kamanzi, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko hari abantu babiri bafashwe mu bakwakwaho uruhare mu guhungabanya umutekano bakanakomeretsa abanyerondo.
Yavuze ko hakiri n’abandi batatu bagishakishwa, gusa ngo abakomeretse bavuwe barataha.
Ati “Ni byo koko ibyo bikimara kuba inzego z´umutekano zihutiye gutabara abakomerekejwe bajyanwa kwa muganga baravurwa aho umwe yakomerekejwe ikiganza, undi bamukubita ikibatira cy´umuhoro mumbavu, ababigizemo uruhare iperereza ryahise ritangira ubu hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, ndetse abandi batatu baracyarimo gushakishwa. Naho umuturage wibwe we twamusabye gutanga ikirego, ubwo ibindi twabiharira iperereza.”
CIP Kamanzi asaba abijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano n´ituze by´abaturage kubireka kuko inzego z´umutekano na zo ziri maso.
Ati: “Polisi irasaba abitwikira amajoro bakumva ko bagomba guhungabanya umutekano n´ituze by’abaturage kubireka. Nibacire birarura kuko ntabwo bazabikora ngo tubakundire kandi ntaho ijisho ry´umutekano ritagera.”
Ntabwo ari ubwa mbere aha mu Kagari ka Remera havugwa ikibazo cy´ubujura kuko hari n´umuturage baherutse gutera bamwiba amatungo arimo ihene aho batwaye inkuru hanyuma abana bayo babaca imitwe babata mu murima w´imyumbati.
Abaturage bavuga ko ababatera baje kubiba ari abaturuka mu bice bya Ruvumera na Rugarama cyane ahazwi nko mu Isi ya Cyenda, by’umwihariko hakaba hakunze kuvugwa ikibazo cy´abajura biganjemo abategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo ku masaha ya nimugoroba.
Babiri mu bakora irondo ry’umwuga batemwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *