skol

Murekezi Vincent yasabye urukiko kumufasha akavugisha umuryango we

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza rwasubitse urubanza rwa Murekezi Vincent uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ubusabe yatanze bwo kuvugana n’umuryango we, ngo hashakwe ubushobozi bwo kwishyura abazamwunganira mu mategeko.

Murekezi aheruka kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza rwasubitse urubanza rwa Murekezi Vincent uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ubusabe yatanze bwo kuvugana n’umuryango we, ngo hashakwe ubushobozi bwo kwishyura abazamwunganira mu mategeko.

Murekezi aheruka kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo we abihakana.

Mu 2019, Murekezi wari umucuruzi muri Malawi, yoherejwe mu Rwanda kugira no akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iburanisha ryo ku wa 9 Nzeri 2025, Murekezi yabwiye urukiko ko kuva muri Gicurasi atongeye kuvugana n’umuryango we, bituma atabona amafaranga yo kwivuza diabète, kanseri ya prostate ndetse no kwishyura abamwunganira mu rubanza.

Mu iburanishwa riheruka mu mpera za Gicurasi 2025, Murekezi yari yasabye ko rumuha umwanya wo gushaka abamwunganira, rumuha amezi atatu.

Murekezi yavuze ko muri Nyakanga 2025, yaguze ikarita kugira ngo ahamagare umuryango we uba Malawi ariko ubuyobozi bwa gereza ntibwamuhaye uburenganzira.

Yasabye urukiko kumusabira ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere aho afungiye ngo ahabwe uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango nkuko bamufashije ubwo yari afungiye muri Gereza ya Huye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo ari uko Murekezi ashaka kwitwara nk’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi boherejwe n’ibihugu kuburanira mu Rwanda, kandi we binyuranye n’uburyo yoherejwe, bityo ngo akaba ashaka umwanya munini wo kuvugana n’umuryango we n’abandi kugira ngo ashakishe aho akura ubushobozi bwo kwishyura abamwunganira.

Murekezi yabihakanye avuga ko bakoresha telefone ya gereza ariko biguriye ikarita yo guhamagara kandi ko nta bandi bantu akeneye bo kumutera inkunga yo kwishyura abamwunganira uretse umuryango we gusa.

Urukiko rwavuze ko agiye gufashwa, ikibazo afite kigakemuka, iburanishwa ryimurirwa ku wa 10 Ukuboza 2025.

Murekezi ufite imyaka 63, yari umucuruzi ukomeye mu gihugu cya Malawi. Yoherejwe mu Rwanda hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhana abakekwaho ibyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, aho akomoka rwari rwamukatiye igifungo cya burundu, ahamijwe ibyaha birimo kugira uruhare kuri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 ariko asaba kujurira.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko Murekezi yaje kugira ngo abanze arangize igifungo cy’imyaka ibiri yaburaga ku myaka ine yari yarakatiwe n’urukiko muri Malawi ku byaha yashinjwaga bya ruswa.

Murekezi vincent yasabye guhabwa igihe akavugana n’umuryango we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa