
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, Akarere ka Musanze ni bwo abaturage n’abagenzi babyutse basanga Akimanizanye Vestine w’imyaka 51, aryamye ku muhanda yapfuye.
Uwo nyakwigendera Akimanizanye, bakunze kwita Nyirasafari, ngo yasanzwe yapfuye afite ibikomere ku ijosi hagakekwa abagizi ba nabi.
Umwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Uyu mugore turamuzi muri kano gace, kuko ninaho atuye akora imirimo inyuranye ashakisha udufaranga, twabyutse rero dusanga yapfuye, njye nkeka ko yaba yazize abagizi ba nabi kuko twakenguje dusanga ijosi rye barishwaratuye harimo ibikomere, dutegereje icyo iperereza rigeraho, wasanga ari na bo baba biriwe basangira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge Niyoyita Ali na we avuga ko yasanze Akimanizanye yapfiriye ku muhanda
Yagize ati: “Natwe ni abaturage baduhuruje, twasanze nyine uyu mubyeyi yapfuye, ntabwo nahamya neza icyamwishe uretse wenda nk’udukomere duto twamusanganye, iperereza ni ryo dutegereje kuko mwabonye ko RIB yabitangiye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko urwo rupfu barumenye kuko bahurujwe n’Inzego z’ibanze bababwira ko uriya mugore yapfuye umurambo we uri ku nzira.
Yagize ati: “Ni byo koko twamenye ko Akimanizanye Vestine bakunze kwita Nyirasafari w’imyaka 51, biturutse ku makuru y’Inzego z’ibanze, umurambo we wabonetse aho bakunze kwita ku Karere munsi y’umuhanda wa Kaburimbo, kuri ubu rero harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.”
Kugeza ubu umurambo wa Akimanizanye Vestine wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hasuzumwe icyamwishe mu by’ukuri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *