skol

Musanze: Batandatu bafunzwe bazira gufatanwa ibikoresho by’amashanyarazi bibye

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza mu karere ka Musanze nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku itariki ya 7 Werurwe, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku bujura bw’ibyo bikoresho.
IP Gasasira yagize ati ” Bose bafatiwe mu kagari ka Mpembe, mu murenge wa Muhoza aho (…)

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza mu karere ka Musanze nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku itariki ya 7 Werurwe, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku bujura bw’ibyo bikoresho.

IP Gasasira yagize ati ” Bose bafatiwe mu kagari ka Mpembe, mu murenge wa Muhoza aho babiri bafatanwe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 200 barimo kuzigurisha, mu gihe abasigaye bafatanwe ibyuma by’amashanyarazi 165 bikoreshwa mu kubaka amapoto y’amashanyarazi. Banafatanwe kandi n’ibindi byuma by’amashanyarazi byo bakaba bari barangije kubikata ahubwo barimo kubicuramo iminzani n’ibindi byuma bifasha imashini zisya, izibaza n’ibindi”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa neza ry’amashanyarazi no gukumira iyangizwa ry’umutungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) Nkubito Stanley yagize ati ” Hari igihe tujya gusura ibikorwa byacu hirya no hino tugasanga inkingi z’amashanyarazi zaguye kubera abajura nk’aba."

Nkubito yavuze ibikorwa nk’ibi ari byo bituma ahanini amashanyarazi abura bigatera igihombo kinini. Icyakora yashimiye abaturage kuba batunga agatoki abajura Polisi n’inzego z’umutekano zikabafata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa