skol
fortebet

Musanze: Ibya Ayinkamiye wibye Ibigori bibiri agacibwa amande y’Ibihumbi 50 byasobanuwe -VIDEO

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu karere ka Musanze Umurenge wa Remera Akagali ka Mulindi Umudugu wa Karuruma haravugwa inkuru y’Umukecuru Ayinkamiye Emerance wibye ibigoli bibiri agafatwa hanyuma akaza gucibwa amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad


Ayinkamiye Emerance washinjwaga kwiba ibigori bibiri

Iyi nkuru yasakaye mu itangazamakuru benshi babifata nk’igihuha nyamara ari ukuri koko.Mu gushaka kumenya Amakuru ya nyayo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Twagirimana Eduard yaduhamirije aya makuru avuga ko ari ukuri ndetse ko n’ikibazo cyacyemutse.

Ati"Uyu Mukecuru yibye ibigori bibiri mu murima w’umuturage witwa Ndizeye Jean de Dieu, hanyuma arafatwa ndetse nawe ubwe arabyemera, hanyuma aza gucibwa amande y’ibihumbi 50 nkuko ngo babyemeje mu nteko y’Abaturage ko uzajya afatwa yibye ibigori azajya ayacibwa."

Amasezerano yo kwatisha umurima wa Ayinkamiye

Yakomeje avuga ko bamaze kubimenya bahise bihutira gukemura no kuganiriza abo baturage bagiranye ikibazo. Ati" Twabimenye ejo nimugoroba, twasanze uwo mukecuru Ayinkamiye yaramaze kwatisha Umurima we mu gihe kingana n’Imyaka 4 ku mafaranga angana n’ibihumbi 40 kugira ngo abone ubwishyu bwayo mafaranga yaciwe"

Akomeza agira ati" Twaragiye turabaganiriza ndetse twumvisha abaturage bacu ko kwiba atari umuco mwiza kabone nubwo waba ushonje ute cyangwa ukennye ntibiguha uburenganzira bwo kujya kwiba, tunabibutsa ko kandi umuco wo kwihanira atari mwiza ndetse ko bitanemewe mu Rwanda. Bombi turabunga ndetse Umukecuru asubirana umurima we ndetse na Ndizeye asubirana amafaranga yari yishyuye yo kwatisha uwo murima wa Ayinkamiye"

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GITIFU W’UMURENGE WA REMERA!

Ibitekerezo

  • Ariko iki gihugu ifite abatindi ku mutima kweli. Ubu yibye ibigori kuko afite ubushobozi bwo kubigura? Hanyuma se nyir’ukwibwa we ko ari intuza, ubu koko yatinyutse yemera ko umurima bawumukodesha imyaka 4 kubera ibigori bibiri? Iyo amutegeka kumuhingira umunsi wose n’ubwo na byo bitanganya agaciro!? Abanyarwanda bamwe muri twe dukabije ubugegera rwose. Niyo mpamvu tuzahora tubabaye, niba tubona ububabare bwa bagenzi bacu mo amahirwe yo kubaho kwacu

    Muyobozi wa remera well done , ikinyamakuru umuryango ndabashimiye uruhare mwagize mugukemuka kwikikibazo, ntekerezako abayobozi binzego zibanze bakeneye amahugurwa Kandi uwo mukecuru nibs yaribiye inzara koko ashakirwe ubufasha naho bwaba buke kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa