skol
fortebet

Museveni yahamagaye kuri telefone Perezida Kagame aranamwandikira amwifuriza ishya n’ihirwe

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Kaguta Yoweli Museveni uyobora igihugu cya Uganda yohereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ku tsinzi yagize nyuma y’amatora yabaye tariki ya 03 na 04 Kanama uyu mwaka.
Mu ibarurwa, Umuryango.rw ufitiye kopi Perezida Museveni atangira ashimira abaturage bagaragaje uruhare rw’abo mu kwihitiramo umuyobozi bashaka. Anavuga ko nyuma y’itariki ya 04 Komisiyo y’amatora, NEC itangaje ibyavuye mu matora bya burundu yahamagaye kuri Telefone Perezida Kagame (...)

Sponsored Ad

Kaguta Yoweli Museveni uyobora igihugu cya Uganda yohereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ku tsinzi yagize nyuma y’amatora yabaye tariki ya 03 na 04 Kanama uyu mwaka.

Mu ibarurwa, Umuryango.rw ufitiye kopi Perezida Museveni atangira ashimira abaturage bagaragaje uruhare rw’abo mu kwihitiramo umuyobozi bashaka. Anavuga ko nyuma y’itariki ya 04 Komisiyo y’amatora, NEC itangaje ibyavuye mu matora bya burundu yahamagaye kuri Telefone Perezida Kagame akamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka irindwi.

Atangira agira ati “mu izina ry’abaturage ba Uganda, Leta ya Uganda no mu izina ryanjye bwite, nkwifurije itsinzi nziza kuba wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Nari naragushimiye kuri telefoni ku wa 6 Kanama 2017”.

Yungamo ati “ Kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ku tsinzi y’amajwi 99% ni ikimenyetso kigaragaza icyo Abanyarwanda bashaka. Bigaragaza icyizere bafitiye imiyoborere myiza yawe. Iyo tsinzi y’amajwi 99% wabonye igaragaza neza icyo Abanyarwanda bashaka.”

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yanashimiye bikomeye uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora ari benshi n’uburyo amatora yaranzwe n’umutekano n’usesuye mu gihe cy’iminsi ibiri yamaze aba.

Hejuru y’ibyo, yashimye imiyoborere myiza yimakajwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miliyoni imwe. Yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba umutekano, ubukungu n’iterambere byarakomeje gusigasirwa kugeza ubu.

Perezida wa Uganda yakomeje agira ati “ Nyakubahwa urabizi neza ko ibihugu byacu byombi bisangiye amateka kandi bifitanye n’umubano mwiza. Nkwijeje ko Guverinoma ya Uganda izakomeza gushimangira uwo mubano ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu.

Umuhungu wa Perezida Museveni, Jenerali Majoro Muhoozi Kainerugaba w’Imyaka 43 nawe aherutse kohereza ubutumwa Perezida Kagame amushimira itsinzi yabonye.

Ibaruwa Museveni yanditse ashimira Perezida Kagame ku intsinzi yegukanye

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu bya Gisirikare yashimishijwe n’intsinzi ya Perezida Kagame

Aha Perezida Kagame na Perezida Museveni bari bayoboye igikorwa cyakusanyirijwemo amadolari ya Amerika 1,250,000 (hafi 900 000 000 frw) yo kubaka ikigo cy’amashuri cya Ntare Rebero mu karere ka Bugesera mu Ntara y’ Uburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa