skol
fortebet

Mushikiwabo yasabiye umuyobozi wa Human Right Wacth kuvurirwa I Ndera

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwibutsa no kwihanangiriza abanyamahanga bashaka kwivanga muri Politiki y’U Rwanda.
Bwana Keneth Roth , umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, Human Right Watch ukunze kuvuga cyane ku Rwanda yongeye kwandika agaragaza uko abona amatora yo mu Rwanda.
Human Right Watch ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York . Mu minsi ishize u Rwanda rwahagaritse imikoranire nayo. (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwibutsa no kwihanangiriza abanyamahanga bashaka kwivanga muri Politiki y’U Rwanda.

Bwana Keneth Roth , umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, Human Right Watch ukunze kuvuga cyane ku Rwanda yongeye kwandika agaragaza uko abona amatora yo mu Rwanda.

Human Right Watch ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York . Mu minsi ishize u Rwanda rwahagaritse imikoranire nayo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Kanama 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba nibwo uyu mugabo yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko u Rwanda rwihaye gukoresha ikimenyetso cya H [ Hashtag ] ya #Rwandadecides ku bijyanye n’amatora mu Rwanda.

Yavugaga ko ari mu rwego rwo gucecekesha abanegura igihugu cy’abicanyi n’igitugu ati ‘ahubwo bari kuvuga ko Paul Kagame ari we ufata ibyemezo kuruta uko babyitirira u Rwanda’.

Nyuma y’amasaha 12 n’iminota 9, Mushikiwabo yahise amusubiza amubwira ko adakwiye kuvuga u Rwanda uko rutari ari nabwo yamubwiraga ko yaza mu Rwanda akajyanwa mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo .
Yagize ati “Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “…

Hashize hafi icyumweru, Louise Mushikiwabo yihanangirije umuzungu witwa Bryan Klass wanditse igitekerezo cye mu kinyamakuru. Icyo gihe Mushikiwabo yavuze ko yiyamye utuzungu n’utundi tutari two twirirwa dusesereza Afrika nkaho ngo hari uwabibashinze.

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa ministre ba muvuga nka ba diplomate ntimugatukane ntabwo biguhesha agaciro

    Diplomatie yacu irahambaye ariko twiganzwa n’ubufura ngo dutukane, ntabwo abafite uburwayi bwo mu mutwe natwe bakwiye kubudutera. reka twikomereze iterambere turimo tutabanye nabo twabana n’abandi.
    Ahubwo abanyafurika twari dukwiye guhaguruka tugahuza imbaraga kuko bavugishwa nibyo basahura iwacu bakabigarura baduhenda, inyungu zigata iwabo.

    @Louis. Uyu minister, wowe ushinzwe iki nk’umuntu ufite icyo umaze. Mureke ababwire uko abyumva kuko ku mwanya ariho, ahura na byinshi. Ikindi nuko nta muntu wakwihanganira ugusenya icyo wubatse.

    Icyo ngukundira ubabwiza ukuri nuko batumva .jya ubabwira dore igihe baduhereye.

    Gusa nabo bazungu baraturondera. Ibitabaraba babe baraba hasi

    Nge ndabona ibi bintu ari gukora atari byiza kuko bigaragaza gusuzugura cyane.ibya diplomacy as mbizi ariko ndabona harimo ubushizi bwisoni butari bucyeya.kd ndacyeka atariyo nzira twagaragarizamo ko batubeshyera.

    Louise ndagukunda cyane pe. ntibakatuvogerere igihugu , nibajye bamenya ibyiwabo. kdi niba imiti yaramudhiranye aze tumuhe ubutabazi beihuse.

    ndasaba ministr wacu rwose areke kubwira abavangiwe nibyo tugezeho kuko twababwiye kuva kera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa