Musoni James yamaze gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe
Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019
Ambasaderi James Musoni yashyikirije Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, impapuro zimwerera guhagarira u Rwanda muri iki gihugu nyuma y’igihe gito avuye muri guverinoma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Mutarama 2019,nibwo Musoni James yahuye na perezida Mnangagwa amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu aho byahuriranye n’abandi ba Ambasaderi barimo uw’u Bwongereza, Espagne n’uwa Ireland.
Perezida Emmerson Mnangagwa yabwiye Amb. Musoni ko yashimishijwe cyane n’urugendo Perezida Paul Kagame, aherutse kuhagirira ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rye.
Yashimye kandi itangizwa ry’ingendo za Rwandair muri icyo gihugu, n’ifungurwa ry’Ambasade y’u Rwanda i Harare, kuko bizafasha guteza imbere imibanire myiza n’imikoranire yari isanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Musoni ku ruhande rwe yishimiye ibiganiro kandi anashyikiriza Mngangagwa ubutumwa bw’umubano mwiza yahawe na Perezida Paul Kagame.
Musoni yagizwe Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Zimbabwe Mu Ukwakira 2018, nyuma y’amezi 6 akuwe muri guverinoma.
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize ambasade muri Zimbabwe, kuko mbere, inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Musoni James yashinjwe gusenya urugo rw’uwahoze ari umusirikare mbere gato ko akurwa muri guverinoma yarimo nka Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ariko nyuma aza guhabwa uyu mwanya wo guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe.
Ibitekerezo
Naduhagararire neza muri Icyo gihugu, naho abavuga ko yasenyeraga abandi,cg bagenzi be ntitwamucira urubanza nubwo Atari ibyo gushimwa.
Icyangombwa Ni uko mu rwego rw’akazi akora neza,bituzanira Inyungu.
Bavandi mbabwire, erega nawe Ni umuntu Kandi yambaye umubiri, wasanga nuwo bavuga ariwe wamugushije mu cyaha!!
Kandi erega uriya mugore yari mwiza bahu ntawe utamugwa hejuru😅😅😅!!
Icyangombwa Ni uko akora neza igihugu kikajya mbere.
Cyakoze nibaibyo bavuga byarabayehokoko, yumve ko gusenyera mugenzi we w’umugabo ari amahano,nawe Ni umubyeyi wubatse uzi uko bibabaza.
ariko abantu tuvuga byishi bitandukanye ariko ukuri k uzwi n imana yonyine imana yatumye yongera kugirirwa icyizere iyo niyo ifite ukuri kwuzuye kandi imana izakomeze k umugira neza