Mutesi Scovia yatabarije Itangazamakuru imbere y’Abadepite
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia yasabye Abadepite gukorera ubuvugizi itangazamakuru rigahabwa inkunga mu buryo bw’amikoro ku buryo ryoroherwa no gukora kinyamwuga.
Ibi Mutesi Scovia yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata ubwo yari mu kiganiro na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
Ni ikiganiro cyari kigamije kurebera hamwe uruhare rw’itangazamakuru mu gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.
Mutesi yagaragaje ko itangazamakuru rikora akazi gakomeye ariko rikigorwa no kubona amikoro yo kurifasha gukora kinyamwuga cyane ko n’ibikoresho usanga bihenze kandi abarikora bakirwanaho.
Ati “Nta kintu na kimwe itangazamakuru nk’ibigo dukoresha gisonewe, turi abacuruzi. Dusanga inzego zitandukanye zishaka gushyira mu bikorwa [gahunda zabyo] zashyiramo no kureba uko zakorana n’Itangazamakuru. Nk’iyo habaye ibiza inzu z’abaturage zikagwa, ubu turi mu bihe by’imvura, ntabwo Leta ijya mu ruganda rw’umuntu ngo itware amabati itamwishyuye, ariko twebwe umwanya wacu, Leta n’ibindi bigo bitandukanye biyishamikiyeho bishaka kuwukoresha nta kiguzi. Twitwa abafatanyabikorwa iyo dufite icyo tugiye gukora ariko iyo tugiye gukodesha inzu, iyo tugiye kugura ibikoresho n’iyo tugiye gukora tuba abacuruzi.”
Yakomeje ati “Dukeneye ko mu gutekereza ibyo itangazamakuru rikora na RMC bigomba gutekererezwa hagati, RMC ntidufite amafaranga duhabwa n’urwego runaka ngo tuvuge ngo turunganira. Twakabaye dufite uburyo bwiza nka MINAGRI niba ishaka ko Abanyarwanda bamenya amakuru, nibura ikaba ihemba umunyamakuru nibura umwe kuri buri kinyamakuru, uzobereye ku gukora inkuru z’ubuhinzi, twakabaye tuvuga ngo abaturage bazabona amakuru y’ubuhinzi, ku bijyanye n’ibiza na byo hari icyo bunganira.”
"Naho ukora ku nkuru z’ubuhinzi ni njyewe umuhemba, iyo ntazitangaje bavuga ko nta cyo twafashije Leta n’abaturage. Itangazamakuru nibajya kurirega ibyo ridakora bajye babanza bavuge ngo ibyo ryakoze byari bihwanye n’ikihe kiguzi? Ntabwo ndumva umuntu watanze raporo y’uruhare rw’itangazamakuru n’ibiciro rwari rukwiye.”
Yagaragaje ko abakora itangazamakuru bishyura iminara bakoresha kandi bakishyura Leta, bityo ko hakabayeho uburyo bashobora kugabanyirizwa no koroherezwa uwo mutwaro.
Yakomeje ati “Ese koko itangazamakuru turusha ubushobozi Leta ku buryo tubishyurira urubuga munyuzaho ubutumwa mushyira abaturage? Ba nyakubahwa badepite ibi na byo mubitekereze. Mudusaba ibirenze ibyo dufite n’ibyo dutanga ntimubidushimira kubera amakosa y’umwe wagaragaye.”
“Aba banyamakuru baraza gutangaza akazi kanyu, ukwezi nigushira bazahembwa n’ibitangazamakuru byabo nta ruhare rwa Leta ruzagaragara kandi ibi bari kuvuga biri muri gahunda ya Leta, mwabigeneye n’ingengo y’imari usibye iy’aba banyamakuru bonyine.”
Yagaragaje ko abakora itangazamakuru bagorwa ahanini no kwishyura iminara igenzurwa na RBA kandi bakazanahurira ku isoko bahanganye.
Yasabye Abadepite gukorera ubuvugizi ibinyamakuru ku buryo harebwa uko abantu bakoresha ibikorwa byabyo, bajya bagira icyo barigenera kugira ngo “natwe tworoherwe n’ibyo dushora ngo dutange byinshi.”
Yagaragaje ko hashobora kwigwa uburyo abakoresha ibikorwa n’itangazamakuru bashobora kujya batanga inkunga nto kandi ishobora kuvamo umusanzu ukomeye ku buryo bakoroherwa no kwishyura iminara, ibikoresho, kugabanyirizwa ibiciro, n’ibindi byatuma umucuruzi adahomba ariko n’uwashoye mu itangazamakuru ntahombe.
Yerekanye ko ikibazo cy’amikoro kigira ingaruka zikomeye ku bunyamwuga bw’itangazamakuru kuko abenshi mu bamaze igihe mu mwuga usanga bahitamo kurivamo kuko baba babona ntacyo barikuramo, bigatuma rihoramo abantu bakiri bashya.
Raporo ya RGB yo mu 2023 igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere.
Yerekanye kandi ko ibinyamakuru bigera kuri 71% bigorwa no kwishyura iminara mu gihe 84,6% byagaragaje ko kugura ibikoresho bikomeje kuba ingorabahizi.
Ku rundi ruhande, Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda bwo muri 2024, bwagaragaje ko itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 81,3%, iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 60,7% na ho kugerwaho n’amakuru biri kuri 79,1%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *