skol
fortebet

Nanditse nciye bugufi ko mu bihe byose twiteguye gufatanya- Ubutumwa Perezida wa Misiri yasigiye mugenzi we w’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubutumwa Perezida wa Misirri, Abdel fattah Al-Sisi yasigiye mugenzi we w’u Rwanda, mu gitabo cy’abashyitsi ku kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe ubwo yasozaga uruzindo rwe mu Rwanda.
Mu butumwa Perezida Sisi yasize mu gitabo cy’abashyitsi basuye u Rwanda yagize ati "
Mu izina ry’Imana nyir’imigisha, nyir’imbabazi; Nyakubahwa, muvandimwe kandi nshuti, Paul Kagame; nyemerera mbagezeho mwe ubwanyu n’abaturage icyubahiro no gutangazwa n’Igihugu cyanyu gikomeye, nsaba Imana ko yakirinda ikanagiha (...)

Sponsored Ad

Ubutumwa Perezida wa Misirri, Abdel fattah Al-Sisi yasigiye mugenzi we w’u Rwanda, mu gitabo cy’abashyitsi ku kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe ubwo yasozaga uruzindo rwe mu Rwanda.

Mu butumwa Perezida Sisi yasize mu gitabo cy’abashyitsi basuye u Rwanda yagize ati "

Mu izina ry’Imana nyir’imigisha, nyir’imbabazi; Nyakubahwa, muvandimwe kandi nshuti, Paul Kagame; nyemerera mbagezeho mwe ubwanyu n’abaturage icyubahiro no gutangazwa n’Igihugu cyanyu gikomeye, nsaba Imana ko yakirinda ikanagiha imigisha.

Nyakubahwa Nshuti y’icyubahiro Paul Kagame, ibyo mbonye muri uru ruzinduko rwanjye mu gihugu cyanyu, n’ibyo nabonye by’umuco w’abaturage banyu biyubashye, ni ibyo kubahwa no gutangarira, bikanagaragaza ubuhangange bwawe muvandimwe Kagame.

Ubwenge, ubushishozi n’ibitekerezo byimbitse ni byo bizana iterambere n’umunezero mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe cy’ubuyobozi bwawe.

Iki gihugu gikomeye cyagize amahano nyuma yayo haza ineza n’umunezero, ku isonga hari umuvandimwe wanjye Kagame. Nanditse nciye bugufi ko mu bihe byose twiteguye gufatanya hagamije kubaka umutekano n’amahoro.

Nyakubahwa muvandimwe Kagame, mbifurije amahirwe n’iterambere, n’ineza bikomoka ku muco n’indangagaciro bikuranga, akenshi bitakiboneka muri iki gihe.
Nongere mbamenyeshe umunezero ntewe n’uru ruzinduka, n’ubucuti bwanjye nawe, ndifuza kuzakubona mu gihugu cyanyu cya kabiri, cya Misiri. Mu kurangiza mbifurije amahoro y’Imana n’imigisha.
16/08/2017
Umuvandimwe wanyu,
ABDEL FATTAH AL-SISI

AMAFOTO NA VIDEWO:

Perezida Sisi yasize yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basuye u Rwanda





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa