skol
fortebet

Ndamage wayoboye Kicukiro n’abandi batanu bahawe akazi muri Kaminuza ya Kigali

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

NDAMAGE Paul Jules wabaye Mayor w’Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali n’abandi bayobozi batanu bahawe akazi na Kaminuza ya Kigali, UK. Aba bose bazafatanya mu kuzamura ireme no gukomeza kwagura iyi Kaminuza bagiye gukorera.
Nk’uko bigaragara mu itangazano iyi kaminuza yasoye rivuga ko bazanye abakozi 6 bashya muri Kaminuza yabo, mu rwego rwo gukomeza kuzamura intera bagezeho atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere k’Ibiyaga bigari. Kaminuza ya Kigali, inagaragaza Ndamage Paul Jules (...)

Sponsored Ad

NDAMAGE Paul Jules wabaye Mayor w’Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali n’abandi bayobozi batanu bahawe akazi na Kaminuza ya Kigali, UK. Aba bose bazafatanya mu kuzamura ireme no gukomeza kwagura iyi Kaminuza bagiye gukorera.

Nk’uko bigaragara mu itangazano iyi kaminuza yasoye rivuga ko bazanye abakozi 6 bashya muri Kaminuza yabo, mu rwego rwo gukomeza kuzamura intera bagezeho atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere k’Ibiyaga bigari. Kaminuza ya Kigali, inagaragaza Ndamage Paul Jules nk’umuntu w’inzobere bitezeho guhindura byinshi mu nshingano yahawe.

Abahawe akazi ni: 1.Prof. Dr. Murty S. KOPPARTHI, Deputy Vice Chancellor Academics (DVCA), (Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo), uyu akaba ari umuhinde wari usanzwe n’ubundi ukora muri iki kigo.

2. Prof. Dr. Huseyin DEMIR, LLM, PhD, Director of Quality Assurance (DQA) ukomoka muri Turky (Ashinzwe guharanira ireme ry’uburezi).

3. Prof. Dr. Nzabuheraheza, Principal of University of Kigali Musanze Campus, Northern Province (Ni umunyarwanda, azaba ahagarariye Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze).

4. Dr. Lydia EMURON, Deputy Vice Chancellor, Research and School of Post Graduate (DVCR/SPG), (Akomoka mu gihugu cya Uganda, ashinzwe ubushakashatsi no kureberera abarangije muri Kaminuza).

5. Ndamage Paul Jules, (ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali (University Administrator of University of Kigali).

6. Grégoire L. Piller, Director, University Relations & Partnerships, (ushinzwe imibanire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’abandi). Akomoka mu gihugu cy’u Busuwisi yahoze akuriye ishami ry’ubufatanye no gukomeza intego za Kaminuza ya Kigali, Head of Development and Partnerships at the Sustainable Development Goals Center for Africa (SDGC/A) in Kigali.

Ndamage ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’imiturire yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ahugiye mu kwandika igitabo ashaka Master’s Degree in Governance Studies.

Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa