Nduhungirehe yavuze ko asanga nta masomo Loni yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nyuma y’imyaka 81 habaye Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) ndetse n’indi 32 ishize iyakorewe Abatutsi ibaye, nta somo rifatika zasigaye Umuryango w’Abibumbye kuko muri iyo myaka habayeho indi Jenoside ndetse imvugo zihembera urwango zumvikana mu Karere zikomeje kurenzwa ingohe.
Ni ingingo Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho ku wa 27 Mutarama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 81 Jenoside yakorewe Abayahudi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Buri mwaka kuri iyi tariki Isi yifatanya na Israel mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n’abo mu Ishyaka ry’Aba-Nazi, ihitana ubuzima bw’abasaga miliyoni esheshatu.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Abayahudi baba mu Rwanda n’inshuti zabo, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amateka y’u Rwanda na Israel ashimangira intege nke z’umuryango mpuzamahanga mu gukumira ikibi kugeza na magingo aya.
Ati “Mu 1945 Isi yose yaravuze ngo ntibizongere ukundi ariko byongeye kubaho kuko nyuma y’imyaka 49 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bivuga ko nta masomo yize mu byabereye i Burayi muri za 1940.”
“Na n’ubu imyaka 32 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge bakibasirwa bazira uko bavutse n’ubwoko babwo. Twibaza niba koko Umuryango w’Abibumbye wigira amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku yakorewe Abayahudi mu Burayi.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko amateka y’igihugu cye iyo ayongeyeho ayo mu Rwanda, abona ko umuntu ari uruvange rw’icyiza n’ikibi.
Ati “Igihe maze mu Rwanda cyatumye mbona ko iyo bigeze ku bumuntu ntasobanukirwa neza; numva bike cyane. Impamvu ni uko abantu bashobora kubaka ibintu by’agahebuzo ariko bashobora gukora n’amahano arenze ubwenge bw’umuntu kuyumva.”
Ambasaderi Weis kandi yagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro Abayahudi bishwemo n’uburyo hatabura abihanukira bagahakana Holocaust cyangwa bakayivuga uko itari, gusa ashima uburyo u Rwanda rwakoze amateka akomeye.
Ati “U Rwanda rwigishije Isi ikintu gikomeye cyane rugaragaza ko kwibuka bishobora kubaho bikabangikanywa no kongera kwiyubaka, ubutabera, kwiyunga ndetse n’uburyo abantu bashobora guhitamo ubuzima nyuma y’amakuba.”
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya imvugo z’urwango no guhana abapfobya Jenoside kugira ngo imvugo ya ‘ntibizongere’ ibashe gushyirwa mu bikorwa bitari ukuyisubiramo gusa.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko nyuma y’amateka yabaye, Abayahudi bahisemo gutura mu Budage babayeho mu bwisanzure busesuye, ariko ko hakomeje kugaragara urwango rwumvikana ahantu hatandukanye ku Isi rwabasira Abayahudi, avuga ko ari ikintu giteye isoni kandi gikwiye guhagurukirwa.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *