skol

Ngoma: Abageni bategereje ubasezeranya bubiriraho

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Abasore babiri n’ abakobwa babiri bagiye gusezeranira imbere y’amategeko mu murenge wa Kibungo bategereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Kanzayire Consolee wagombaga kubasezeranya bigera saa kumi n’imwe z’umugoroba bakimutegereje bamwe mu batashye ubukwe baherekeje aba bageni batangira gutaha kera kabaye babona Gitifu n’ushinzwe irangamimerere baraje abatashye ubukwe hasigaye ngerere.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, aho aba bageni bose bari babukereye n’inshuti n’abo mu miryango yabo yari yabaherekeje bageze ku biro by’umurenge wa Kibungo ahagana saa munani n’iminota irindwi gusa ngo bageze saa kumi n’imwe bagitegereje ubasezeranya ari nabwo gitifu Console yaje kubageraho ari kumwe n’umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimirere babona ubusezeranya aba bageni bari basigaye bonyine inshuti n’imiryango barambiwe batashye.

Umwe mu bageni yatangaje ko bari barahawe gahunda n’ubuyobozi bw’umurenge y’uko kuwa kane saa munani n’igice aribwo bagombaga gusezeranywa gusa ngo iyi saha bahageze bategereza ubasezeranya amaso ahera mu kirere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence yatangaje ko yavuze ko impamvu yateye gitifu gukereza aba bageni ari uko yari afite urubanza yari yagiye kurangiza ruratinda gusa ngo uru rubanza rwari rukomeye kuko rwari rurimo abantu benshi kandi bigomba gukorwa na gitifu wenyine ari kumwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga.

Visi Meya Providence kandi yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko abantu bakirirwa muri ubu buryo ariyo mpamvu nawe yagerageje kubasobanurira ndetse no kubasaba kwihangana kuba bategereje isaha imwe cyangwa abiri ariko impamvu ari icyo kibazo cyabayeho cy’urwo rubanza rwagombaga kurangizwa na gitifu kandi nabyo byari ngombwa.
Ibyo kuba ari ubuyobozi bw’akarere bwitabajwe kugira ngo aba bageni basezerane, Visi Meya Providence yavuze ko kuba hari umukozi w’akarere wajya kuri uyu murenge ni mu rwego rwo kujya kureba icyabaye ariko impamvu babashije kumenya nk’ubuyobozi ari uko gitifu atanze kubasezeranya ku bushake ahubwo ari iyo mpamvu y’urubanza rwatinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa