Ngoma: Imiryango iherutse gupfusha abayo bakubiswe n’inkuba yahawe ubufasha
Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026
Imiryango yo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, iherutse gupfusha abayo bakubiswe n’inkuba, yahawe ibiribwa ndetse inemererwa guhabwa amafaranga ibihumbi 200 Frw yo gutangiza imishinga mito yayifasha kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, aho komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma yagiye gusura iyi miryango yapfushije abantu icyenda tariki ya 4 Mutarama ubwo inkuba yakubitaga abantu 15 bo mu Murenge wa Jarama, icyenda bagahita bahasiga ubuzima.
Buri muryango wahawe ibiribwa birimo ibishyimbo, umufuka w’umuceri ibilo 25, amufuka wa kawunga ibilo 25, amavuta, isukari ndetse n’ifu y’igikoma. Buri muryango kandi wanemerewe ibihumbi 200 Frw yo gutangiza umushinga muto wawufasha kwikura mu bukene.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bagiye gufasha iyi miryango mu rwego rwo kuyegera ngo bayihumurize ndetse banayunganire mu bijyanye n’ibiribwa bike byabafasha gukomeza ubuzima nyuma yo gupfusha.
Ati “Turabagira inama y’uburyo bagomba gukomeza kubaho harimo abashobora gukora ku buryo bashobora kunganirwa yaba mu kubona igishoro bakagira ibyo bakora birimo imishinga y’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi n’ubucuruzi buciriritse, inshuti n’abaturage babo nabo batwemereye ko bazakomeza kubaba hafi.’’
Ngendabanga Idi yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho nyuma yo gupfusha ababo bakubiswe n’inkuba. Yavuze ko ibiribwa bamuhaye ndetse n’amafaranga bemerewe yo gutangiza imishinga mito bizamufasha kwiteza imbere akanarera neza umwana yasigaranye.
Urayeneza Solange we yagize ati “Turashimira Leta ko ikomeje kutuba hafi, abana banjye kuva bapfushije papa wabo twari tuzi ko ubuzima buhagaze ariko Leta yakomeje kutuba hafi ku buryo abana banjye bagenda bava mu bihe by’ihungabana bari bagize.’’
Mutesi Clarisse nawe uri mu bapfushije abo mu muryango we, yavuze ko ari iby’agaciro kuba bari kugobokwa na Leta muri ibi bihe bibakomereye, avuga ko guhabwa ibiribwa n’ubundi bufasha bituma bumva ko batari bonyine mu byago bagize.
Mu minsi ishize ubwo hashyingurwa aba bantu icyenda bishwe n’inkuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yari yijeje abafite ababo bapfuye ko Leta izakomeza kubaba hafi umunsi ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko Leta izakomeza kuba hafi aba baturage bagize ibyago

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *