skol
fortebet

Ngoma: Inshike ya Jenoside yahawe amabati na FARG, idini ya Islam imubuza gusana inzu

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2017

Sponsored Ad

Mukankurunziza Afisa utuye mu kagari ka Sakara, mu murenge wa wa Murama, akarere ka Ngoma,wasigaye ari incike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aravuga ko abo mu idindi ya Islam bari kumubuza gusana inzu ye yubatse mu butaka yahawe n’iri dini mu 1997, ubu bakaba bari kumusaba kujya kubaka aho yarokokeye.
Uyu mubyeyi uri gukumirwa mu butaka amazemo imyaka 20 aherutse guhabwa amabati n’Ikigega gifasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) kugira ngo asane inzu ye yangiritse. (...)

Sponsored Ad

Mukankurunziza Afisa utuye mu kagari ka Sakara, mu murenge wa wa Murama, akarere ka Ngoma,wasigaye ari incike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aravuga ko abo mu idindi ya Islam bari kumubuza gusana inzu ye yubatse mu butaka yahawe n’iri dini mu 1997, ubu bakaba bari kumusaba kujya kubaka aho yarokokeye.

Uyu mubyeyi uri gukumirwa mu butaka amazemo imyaka 20 aherutse guhabwa amabati n’Ikigega gifasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) kugira ngo asane inzu ye yangiritse.

Avuga ko yatunguwe no gukomwa mu mutungo yitaga uwe kuva mu 1997 ubwo Islam yamuhaga ubutaka bwubatsemo iyi nzu yari yiyubakiye.

Ati “ Ubu arabitse (amabati) bambujije kubaka barambwira ngo nta bwumvikane tugifitanye ngo ningende nge kubaka aho nacikiye ku icumu, nkababwira nti ese ndasubira mu matongo nsangayo nde.”

Mukankurunziza wasabwe n’idini rya Islam kuva mu butaka yari yaramuhaye akajya kubaka aho yarokokeye avuga ko atasubira mu murenge wa Mutenderi (aho yarokokeye) kuko n’ubundi uyu murenge uherereye mu karere ka Ngoma.

Uyu mubyeyi wari ufite n’ibindi bikorwa muri ubu butaka agira ati ” Ndifuza ko bampa uburenganzira nkubaka, ariko gusubira mu matongo byo sinsubirayo.”

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi w’idini ya Islam mu kagari ka Sakara, Mutatsineza Radjabu avuga ko atifuza kuvugisha Itangazamakuru. Ati “ Mugende muvuge nanze kubavugisha.”

Abaturanyi ba Mukankurunziza bamaranye imyaka 20 basabana umunyu bavuga ko bidakwiye ko umuntu yamburwa ubutaka amazemo igihe kingana gutya ngo asabwe kujya kubaka aho yarokokeye.

Umuyobozi w’umurenge wa Murama, Buhiga Josuse avuga ko iki cyemezo cy’idini cyabatunguye gusa akavuga ko babahaye icyumweru kimwe kugira ngo rigitekerezeho bihagije.

Ati ” Nbabwiye ko bagenda bakabitekerezaho neza ariko ko badashobora gusenyera uriya mubyeyi ngo age kubaka ahandi kandi baramugiriye impuhwe muri 97 kandi nta n’ukuntu bari kumwemerera ngo atere ikawa batarahamuhaye, ndibwira ko mu cyumweru gitaha ikibazo kizakemuka neza.”

Afisa avuga ko iri dini rya ryamugiriye impuhwe rikamugabira ubutaka ryaje kumuca ruhinganyuma rikajya kubaruza ubu butaka

Hari abavuga ko kuba Afisa yaraje kuva mu idini ya Islam bishobora kuba ari yo ntandaro yo kuba bashaka kumunyaga.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murama Josue Buhiga aratanga icyizere ko uyu mubyeyi agomba kuguma mu kibanza cye


Amabati FARG yahaye Afisa yahise ayegeka mu gihe yari azi ko agiye guhita asana akabibuzwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa