skol
fortebet

Ngoma: Polisi yatahuye imifuka itandatu y’urumogi ihishe mu ishyamba

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Abatuye akagari ka Giseri, ko mu murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, ku itariki 2 Kanama uyu mwaka babonye imifuka itandatu y’urumogi ihishe mu ishyamba riri muri aka gace hafi y’umuhanda babimenyesha Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko hakekwa ko abaruhahishe babitewe nuko bwabakereyeho ubwo bari barupakiye bagahitamo kuruhisha aho hantu kugira ngo baze kuruhakura bwije.
Yagize (...)

Sponsored Ad

Abatuye akagari ka Giseri, ko mu murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, ku itariki 2 Kanama uyu mwaka babonye imifuka itandatu y’urumogi ihishe mu ishyamba riri muri aka gace hafi y’umuhanda babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko hakekwa ko abaruhahishe babitewe nuko bwabakereyeho ubwo bari barupakiye bagahitamo kuruhisha aho hantu kugira ngo baze kuruhakura bwije.

Yagize ati,"Ababimenyesheje Polisi bavuze ko mu ijoro ry’uwo munsi bumvise moto zihindira hafi y’aho urwo rumogi rwari ruhishe; bagakeka ko ari iz’abaruhishaga muri iryo shyamba. Abo baturage bagize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ; maze bigeze mu rukerera bajya kureba ibyahakorerwaga ; maze bahasanga iyo mifuka itandatu y’urumogi; bahita babimenyesha Polisi."

IP Dusabe yavuze ko urwo rumogi rubitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abaruhahishe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa agira ati,"Icya mbere Polisi ibashimira ni ukuba baragize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ndetse bakahajya kugira ngo barebe niba nta kibi cyahakorerwaga. Ikindi ni uko bihutiye gutanga amakuru y’uko basanze urumogi aho hantu. Ibi bikwiye kubera abandi urugero; bityo twese dufatanye kurwanya iyinjizwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo."

Yasabye buri wese wamenya abahishe urwo rumogi aho hantu n’aho baherereye kubimenyesha Polisi kugira ngo bafatwe bakorerwe dosiye .

Yagiriye inama abinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ababitunda, ababikoresha n’ababicuruza kubihagarika bataragerwaho n’ingaruka zo kubikora zirimo gufungwa, uburwayi, igihombo, gucibwa ihazabu no kubatera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

IP Dusabe yibukije ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaa kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Aba baturage n’abo gushimirwa kbs kuba barumvise ninjoro hahindira moto mugitondo bakajya kureba ibyahaberaga bagahita babimenyesha inzego za polisi nibyiza n’abandi twese twakagiye dukora gutya cyane ko n’ iyo bakurikirana bagahita batanga amakuru bariya bantu bari batwaye biriya biyobyabwenge baba barafashwe muri ririya joro. Cyakora abagikora ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nabo bakwiye kubicikaho bagakora ubucuruzi bwiza bwemewe n’amategeko bakareka gucuruza ibintu bitemewe kandi binagira ingaruka k’ubuzima bw’abantu cyane ko n’ababicuruza bibagiraho ingaruka mbi iyo bafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa