Nimero imwe y’umuti wa Asprine Vitamin C yahagaritswe mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, ku wa 23 Mata 2025 cyahagaritse nimero B6224 y’umuti wa Asprine Vitamin C 330mg/200mg ukorwa n’uruganda UPSA rwo mu Bufaransa.
Rwanda FDA yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga iyi nimero y’uyu muti ugabanya ububabare n’umuriro yarahinduye ibara, igira ibara ikigina yari isanzwe ari umweru.
Umuyobozi w’ishami ry’iki kigo rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’igeragezwa ryayo, Ntirenganya Lazare, yasobanuye ko ubwo iyi nimero yahagarikwaga, nta makuru y’uwo yagizeho ingaruka yari yakamenyekanye.
Ntirenganya yagize ati “Nta makuru aragaragara agaragaza ko hari abo waba waragizeho ingaruka mu gihugu cyacu.”
Abafite iyi nimero y’uyu muti basabwe guhagarika kuwukoresha, amafarumasi asabwa guhagarika kuwutanga, akanagaragaza raporo y’ingano y’uwo yaranguye, uwagurishijwe n’usigaye ugomba kwangizwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *