skol
fortebet

Ntibivugwaho rumwe! Police yerekanye abantu ba 3 bafungiye gukoza Isoni abanyamahanga-VIDEO

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu Batatu baherutse gushungera,gukora ku misatsi, gutunga intoki no guseka abashyitsi b’abanyamahanga bari mu Rwanda. Babikoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba, babikoreye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi rwagati mu gace k’ubucuruzi gakunze kwitwa Quartier Commercial.

Sponsored Ad

VIDEO: POLICE YEREKANYE BA 3 BACYEKWAHO GUKOZA ISONI UMUNYAMAHANGA

Nkuko bigaragara kurubuga rwa Police y’u Rwanda, Igikorwa cyo kwerekana abacyekwa aribo Ishamiryase Neema w’imyaka 32, Nshimiyimana Zaudjia w’imyaka 23 na Umuhoza Denise w’imyaka 25 cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi ahavuzwe haruguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abanyarwanda ko igihe hari abanyamahanga cyangwa abandi banyarwanda baza babagana bagomba kubaha serivisi bakeneye bakirinda imyitwarire ibakoza isoni.

Yagize ati” Bariya bantu baracyekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni abandi bantu cyangwa undi muntu. Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo hari abashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bacuruzaga mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira,bagize ngo barababaza abandi barabaseka, ikindi kiyongereyeho hari umwe muri abo bashyitsi bafashe ku misatsi.”

CP Kabera yibukije abanyarwanda ko hari bimwe mu bikorwa abantu bakora batazi ko ari icyaha, abasaba kujya babyirinda ariko cyane cyane bakazirikana ko abanyamahanga hari umuco wabo baba bafite.

Ati” Abo banyamahanga bamaze gukorerwa biriya byose byarababaje batanga amakuru kuri Polisi. Abantu bagomba kumenya ko hari ibyo bashobora gukorera abandi bikaba byabatera isoni cyangwa bikababaza, ariko noneho iyo biteganywa n’itegeko urumva ko biba icyaha. Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ntabwo aribyo, kumutunga intoki, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa cyamutera isoni, kuganira umuntu ubahiseho ntabwo aribyo, iyo bigeze ku banyamahanga rero ni ngombwa kugaragaza umuco, ukirinda gukora ibikorwa bibatera isoni.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko itegeko ritareba ko byakorewe ku banyamahanga baje mu Rwanda gusa ko ahubwo rireba abaturarwanda bose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.

Bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse nabandi kugiti cyabo, ntibari bazi ko iri tegeko rihari ari nacyo umuvugizi wa police yavuze ko ari bo bambere bafitiwe iki cyaha akaba ari nayo mpamvu beretswe itangazamakuru.

Kurundi ruhande, aba bacyekwaho iki cyaha ntago bigeze bahabwa umwanya ngo nabe babe bagira icyo bavuga kubyo bari gucyekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 135 ivuga ko Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa