
Abashumba bo mu Karere ka Nyabihu batemanye biviramo umwe urupfu, batanu barafungwa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Mutaho, mu Mudugudu wa Sukiro, mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Gakuru Salathiel wari ufite imyaka 23 yakorewe urugomo n’abandi bashumba, bamutemye baramukoretsa, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gakuru bahise bata muri yombi batanu bakekwaho uruhare.
Ati “Yaramukubise aramukomeretsa akoresheje umuhoro, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Jenda ahita ashiramo umwuka, amakuru y’ibanze hakekwa ko uru rugomo rwatewe n’ubusinzi. Twahise dutangira iperereza ndetse batanu bamaze gutabwa muri yombi.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama, busaba abaturage kwirinda urugomo bakajya mu mirimo ibabyarira inyungu, kuko nta cyiza kiboneka mu rugomo.
Mukandayisenga kandi yavuze ko barakomeza gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire ikwiriye, by’umwihariko abatuye mu gice cyegereye inzuri za Gishwati ari nacyo kirangwamo urugomo rukabije.
Batanu bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahise bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Karago.
Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *