‘Nyakubahwa twarayivuze, twarayirangije ...ntawe nzarenganya natanyita nyakubahwa’ Perezida Kagame
Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda kuzarira mu magambo igihe bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga bakagabanya za nyakubahwa.
Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo yasozaga umushyikirano wa 15.
Muri rusange Perezida Kagame yashimye uburyo umushyikirano wagenze ashima abawitabiriye n’ abawutanzemo ibitekerezo gusa asaba ko umuco wo kuzarira mu magambo wahinduka umuntu akajya atanga igitekerezo arashe ku (...)
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda kuzarira mu magambo igihe bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga bakagabanya za nyakubahwa.
Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo yasozaga umushyikirano wa 15.
Muri rusange Perezida Kagame yashimye uburyo umushyikirano wagenze ashima abawitabiriye n’ abawutanzemo ibitekerezo gusa asaba ko umuco wo kuzarira mu magambo wahinduka umuntu akajya atanga igitekerezo arashe ku ntego.
Yagize ati “Iyo ndeba abafata ijambo ari umukuru ari umuto, agahaguruka agafata ijambo, batubwiye ngo buri umwe afate umunota umwe, ibiriri, kugira ngo dushobore gufata ibitekerezo ku bantu benshi. Yaba umuto yaba umukuru akabanza ndashimira nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Minisitiri, nyakubahwa meya, ….yagera aho ati ’muranyumva ariko?’ Ati ’munyumve’, akongera ati ’urareba, ….ugategereza ikizaza…ubwo yaminota bamuhaye yagiye”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Buriya nta kuntu twese twashyiramo umuco wo gukoresha igihe cyacu neza, no mu mvugo! buriya uko uvuga niko ukora! tugahindura imvugo tukayihindura ingiro. Wahaguruka uti nitwa kanaka, washaka ukongeraho wa runaka basi warangiza uti ’murakoze ibisigaye ukavuga icyo washakaga kuvuga.”
Twaba tworoheje ibintu kandi birashoboka…nyakubahwa twarayivuze twarangije ahasigaye tuvuge, njye rwose ntawe nzarenganya natanyita nyakubahwa cyangwa n’ atanamvuga.
Ibi abivuze nyuma y’ iminsi mike anenze abayobozi bafata umwanya munini wo kwirata ibyo u Rwanda rwageze bavuga ko amahanga aza kwigira ku Rwanda kandi hari byinshi bikeneye gukorwa bitaragerwaho.
Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko impanuro Perezida Kagame yabahaye bayakiriye yongeraho ko kwirata atari indagaciro.
Ibiyobyabwenge
Mu bundi butumwa umukuru w’ igihugu yatanze asoza iyi nama ya 15 y’ umushyikirano yasabye Isi yose guhagurukira ikibazo cy’ ibiyobwabwenge.
Umukuru w’ igihugu yavuze ko ibiyobyabwenge bimaze gutera ubwo kuko abantu basigaye babyitera mu maraso noneho uwo byageze mu maraso agafata ayo maraso akayaha mugenzi we ugifite amaraso mazima.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukiri inyuma mu biyobyabwenge asaba ko rukomeza kugenda gahoro kuko gukoresha ibiyobyabwenge nta nterambere ririmo.
Undi wakomoje ku biyobyabwenge ni umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki wasabye ko igiciro cya suruduwili cyahanikwa kugira ngo ihende abayikoresha. Ubusanzwe suruduwile igura 200 ikintu Bamporiki avuga ko bituma urubyiruko rwirirwa muri suruduwili aho gukora akazi.
Ibi byose bitangajwe mu gihe mu mpera z’ icyumweru gishize Minisiteri y’ ubuzima yafashe umwanzuro wo guca ikiyobyabwenge cya shisha ku butaka bw’ u Rwanda.
Ibitekerezo
A very good intervention by our president!! Abantu benshi bavuga za " Nyakubahwa" nyinshi bashaka kwihakirwa.Kuba president yamaganye IBIYOBYABWENGE (drugs) ni byiza cyane kuko na Bible ibibuzanya muli 2 Abakorinto 7:1,aho imana itubuza gufata ibyangiza umubiri wacu.Idini ry’Abahamya ba Yehova,rifata drugs nk’icyaha gikomeye kuko zangiza umubiri imana yaduhaye kandi ikatubuza kuwanduza (itabi,shisha,cocaine,etc...).Ndetse umuyoboke wese ufata drugs,acibwa mu muteguro wabo.Kimwe n’umusinzi.Imana isaba yuko "umuntu wanga kureka ingeso mbi acibwa mu idini" nkuko 1 Abakorinto 5:11-13 havuga.Iyo yihannye,bamugarura mu idini.Mwibuke ko ITABI naryo ari ikiyobyabwenge kandi ryangiza umubiri.Niyo mpamvu bandika ku ipaki ngo "Itabi ririca".Abantu banywa itabi baba bakora icyaha dukurikije Bible.
Za nyakubahwa zari zimaze gukabya, Perezida wacu areba kure Imana ikomeze imuhe kuramba ingoma 1000
abasenga ni basenge naho ubundi wa mugani wa Perezida ibyo twubaka tutabayo maso byazabisenya turebera.
NKUNDA IMPANURO Z’ UMUSAZA, BAMPORIKI YIGEZE KUVUGA KO IMBWIRARUHAME ZA PEREZIDA KAGAME ARI IGISHORO KU MUSORE CG INKUMI YIFUZA GUTERA IMBERE NI BYO KOKO. PEREZIDA KAGAME YANGA UMUNRU UZARIRA AKANAGA UMUNTU UTAGIRA GAHUNDA MU BYO AKORA, ABAVUGA KO DUFITE UBUYOBOZI BWIZA BAFITE ISHINGIRO
Njye mbona ahari Perezida ari umusangiza w’ amagambo asuzugurwa bitari ngombwa, umusangiza w’ amagambo aha umuntu umwanya ngo atange igitekere nyir’ uguhabwa ijambo agashimira Perezida umuhaye ijambo akamwihorera ntabyo ntabwo biri mu mucyo akwiye kubashimira bombi