skol
fortebet

Nyamagabe: Umucungamari afungiye kurigisa asaga miliyoni 2 z’ikigo nderabuzima

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yafashe uwitwa Kagenza Vedaste w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima cya Mbuga yari abereye umucungamari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi atangaza ko uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga 2,265,000 y’ikigo nderabuzima, nyuma y’igenzura ryabaye ku mikoreshereze y’umutungo w’iki kigo.
IP Kayigi yagize ati:” Ubuyobozi bw’ivuriro bwakemanze imikorere ye maze bwikorera (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yafashe uwitwa Kagenza Vedaste w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima cya Mbuga yari abereye umucungamari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi atangaza ko uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga 2,265,000 y’ikigo nderabuzima, nyuma y’igenzura ryabaye ku mikoreshereze y’umutungo w’iki kigo.

IP Kayigi yagize ati:” Ubuyobozi bw’ivuriro bwakemanze imikorere ye maze bwikorera igenzura ku bufatanye n’abaterankunga b’iri vuriro, niryo ryasanze hari amafaranga angana kuriya yakoreshejwe mu buryo uyu mugabo adafitiye ibisobanuro, niko kumushyikiriza Polisi.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tare mu gihe Polisi yatangiye iperereza ku bufatanye n’inzego zishinzwe igenzuramutungo mu bigo nderabuzima ngo harebwe ibyanyerejwe n’uburyo byakozwemo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko kurigisa no konona umutungo ushinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abafite ibyo bashinzwe gucunga babyirinda kuko Leta yashyizeho uburyo bwishi bwo gushaka amafaranga, ko ntawe ukwiye kuyashakira mu nzira zitemewe.

IP Kayigi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata uwo ari we wese uzishora mu bikorwa nk’ibi n’ibindi bisa nabyo, aha akaba yaboneyeho gushima abaturage bagaragaza ubunyangamugayo batungira agatoki Polisi abo bazi cyangwa bakeka ko ari abagizi ba nabi cyangwa bahungabanya umutekano ku bundi buryo, anabakangurira gukomeza uwo muco wo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kuko bibafitiye akamaro bikakagirira n’igihugu muri rusange.

Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo ushinzwe gucunga gihanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana aho ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabuy’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa