skol
fortebet

Nyamasheke mu myiteguro yo kwimuka mu nzu zakorewemo na komini

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Akarere ka Nyamasheke kamaze imyaka irenga 10 gakorera mu nzu zahoze zikorerwamo na komine Kagano karitegura kwimukira mu biro bishya bifite agaciro ka miliyari n’ ibihumbi 300.
Ibi biro bishya bizakorerwamo n’ akarere ka Nyamasheke byatangiye kubakwa mu mpera za 2014.
Ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 28 Kanama 2017, ubwo Umunyamakuru w’ umuryango yasuraga inzu izakorerwamo n’ aka karere yasanze hari abakozi barimo kuhakora imirimo yanyuma (finissage).
Nubwo hari inyubako zitandukanye zijya (...)

Nubwo hari inyubako zitandukanye zijya zubakwa zikagera ku musozo ndetse zikarinda zitahwa hari abakozi batahembwe amafaranga bakoreye, abakora kuri iyi nyubako batangarije Umuryango ko bahembwe amafaranga yose bakoreye.

Umusore uri mu kigero cy’ imyaka 28, Umunyamakuru w’ Umuryango yasanze arimo gusiga irangi muri iyi nyubako iri muri metero nkeya uvuye ku kiyaga cya Kivu yavuze ko nta mukozi uberewemo umwenda mu bahakoze bose.

Yagize ati “Natangiye gukora kuri iyi nyubako bagitangira gucukura umusinzingi…barampembye amafaranga yose nta mwenda bandimo”, umunyamakuru yamubajije niba nta muntu azi utarahembwe ati “oya nta muntu nzi barimo umwenda twese baraduhembye”.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Faustin Fabien yatangarije Umuryango ko iyi nyubako nshya y’ akarere ka Nyamasheke izatahwa bitarenze uku kwezi kwa Nzeli 2017.

Uyu muyobozi yatangarije ko iyi nyubako biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyari n’ ibihumbi Magana atatu(1 000 300 000 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Iyi nyubako yubatswe mu murenge wa Kagano ahasanzwe hari inzu zikorerwamo n’ akarere ka Nyamasheke. Izo nzu zahoze zikorerwagamo na komine Kagano mbere y’ amavugururwa yatumye komine zisimburwa n’ uturere.

Iyi nzu niyo yahoze ikorerwamo na Komini Kagano

Inzu igihe gukorerwamo n’ akarere ka Nyamasheke, iri harygyru gato y’ Ikiyaga cya Kivu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa