skol
fortebet

Nyamasheke:Umugabo yishe umugore w’abana batatu amutemesheje ishoka

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 5 Nyakanga 2017, Bikorimana Evariste w’imyaka 26 wo mu mudugudu wa Butembo, akagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo ho mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Kanjongo, akurikiranyweho kwica umugore we, Uwimana Bellancile w’imyaka 28 y’amavuko, amutemesheje ishoka.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyatumye uyu mugabo yica umugore we bari bamaranye igihe. Aba bombi bafitanye abana batatu; umukuru afite imyaka 5, undi afite imyaka 2 y’amavuko (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 5 Nyakanga 2017, Bikorimana Evariste w’imyaka 26 wo mu mudugudu wa Butembo, akagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo ho mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Kanjongo, akurikiranyweho kwica umugore we, Uwimana Bellancile w’imyaka 28 y’amavuko, amutemesheje ishoka.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyatumye uyu mugabo yica umugore we bari bamaranye igihe. Aba bombi bafitanye abana batatu; umukuru afite imyaka 5, undi afite imyaka 2 y’amavuko ndetse n’uruhinja rw’ibyumweru 3.

Bamwe mu baturanye b’uyu muryango bavuga ko nta kibazo na kimwe bazi uyu muryango wari ufitanye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibogora gukorerwaho isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Nk’uko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; Bikorimana Evariste aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gufungwa burundu.

Ibitekerezo

  • kinokigabo gisa niki canyi wagirango cyari cyanyoye kumugongo wingona umva nkurwo ruhinja rubaye imfubyi nkiki kigabo cyarigikwiye gugungwa bamanje kugica amabya

    nurunyamaswa urugoryi nkiki ururuhinjase kirarwosa ariko nkuru kuki batarwica rwo

    Andika Igitekerezo Hano. iyo mbwa kuyifunga ntibihagije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa