Nyamirambo : Umuntu umwe yitabye Imana abandi bane bararembye harakekwa ibyo banyweye
Yanditswe: Friday 09, Jun 2017
Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize abana bane
Abantu bane bo mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II bararembye mu gihe undi umwe yitabye Imana.
Ikinyobwa aba bantu banyoye ntabwo kivugwaho rumwe, bamwe bavuga ko ari umutobe abandi bakavuga ko ari umusururu.
Amakuru avuga ko aba bantu banyoye ibi byabaguye nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Stella Mbabazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo yabwiye Umuseke ko bamenye ko hari abantu (…)
Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize abana bane
Abantu bane bo mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II bararembye mu gihe undi umwe yitabye Imana.
Ikinyobwa aba bantu banyoye ntabwo kivugwaho rumwe, bamwe bavuga ko ari umutobe abandi bakavuga ko ari umusururu.
Amakuru avuga ko aba bantu banyoye ibi byabaguye nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Stella Mbabazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo yabwiye Umuseke ko bamenye ko hari abantu banyweye ibintu bikabagwa nabi ndetse umwe akahasiga ubuzima.
Nyakwigendera yitwa Gaudence Kampire, yari afite abana bane.
Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (byahoze ari ibya Police ku Kacyiru) ngo usuzumwe.
Umuyobozi w’Umurenge avuga ko iperereza kuri iki kintu cyabayeho ryatangiye. Gusa ngo akaba yasaba abaturage kwigengesera mu bintu bafata.
Ibitekerezo
Namwe rero mujye mubanza gukora ubucukimbuzi bwinkuru mutanga kuko ziba zihabanye nibyabereye aho ibintu buabereye, hapfuye 5 , kandi bazize kanyanga yinkorano kandi hari nabandi bakiri mu bitaro nabo bafite amahirwe make yokubaho