skol
fortebet

Nyanza: Polisi ifunze umubyeyi wahaye umwana we umuti wica udukoko mu myaka agapfa

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza iratangaza ko yataye muri yombi umugore wahaye umwana we umuti wica udukoko mu myaka agahita apfa, ngo uyu mubyeyi yakoze ibi amaze gutongana n’umugabo we.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ma saa sita z’ijoro ryo ku wa 05 Kanama, bikorwa n’umugore witwa Tuyisenge Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
Ngo uyu Tuyisenge Jacqueline nyuma yo gutongana n’umugabo we witwa Uwimana (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza iratangaza ko yataye muri yombi umugore wahaye umwana we umuti wica udukoko mu myaka agahita apfa, ngo uyu mubyeyi yakoze ibi amaze gutongana n’umugabo we.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ma saa sita z’ijoro ryo ku wa 05 Kanama, bikorwa n’umugore witwa Tuyisenge Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

Ngo uyu Tuyisenge Jacqueline nyuma yo gutongana n’umugabo we witwa Uwimana Jean Damascene w’imyaka 40, bapfa umwana wabo witwaga Irizabimbuto Ibrahim w’imyaka 2, umugabo avuga ko atari uwe, uyu mugore yahaye umwana umuti witwa “Simakombe” wica udukoko two mu myaka ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko uyu mugore yemera ko umugabo we yajyaga amutoteza buri munsi akamubwira ko atari we Se w’umwana bafite, bituma amuroga bisa n’aho agamije gushimisha umugabo.

Yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa cya bunyamaswa gikorewe umwana, ntabwo gikwiye kwihanganirwa mu Rwanda. Nta kwihangana gukwiye kubaho ku cyaha nk’iki.”

“Ntabwo dukwiye gutuma abana baba ibitambo by’amakimbirane yacu. Hari uburyo bwinshi abagore bakiri bato bajya bafashwa mu buryo bw’inama no gushaka ubufasha. Mu gihe hagaragaye ibibazo bw’ihohoterwa mu muryango, turasaba abaturanyi kujya babimenyekanisha hakiri kare kugira ngo dukumire ibikorwa nk’ibyo.”

Uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi aramutse ahamwe n’icyaha azahanishwa gufungwa burundu.

Umurambo w’uyu mwana wajyanwe mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa