skol
fortebet

Nyarugenge: Abantu 3 bakurikiranyweho ubwambuzi bw’asaga Miliyoni eshanu

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bwa Miliyoni sizaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda bibye umucuruzi ufite iduka mu kagali ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel HITAYEZU yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari IRADUKUNDA Sadi, NZEYIMANA Innocent na NYANDWI Alexis.
Yavuze ko kandi iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku wa gatanu tariki 10 z’uku kwezi Ugushyingo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bwa Miliyoni sizaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda bibye umucuruzi ufite iduka mu kagali ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel HITAYEZU yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari IRADUKUNDA Sadi, NZEYIMANA Innocent na NYANDWI Alexis.

Yavuze ko kandi iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku wa gatanu tariki 10 z’uku kwezi Ugushyingo aba batatu babwiye uwo mucuruzi ko bashaka kugura ibizingo 240 by’insinga z’amashanyarazi bifite agaciro ka Miliyoni 5 n’ibihumbi 502 by’amafaranga y’u Rwanda. Bamubajije Konti bashyiraho ayo mafaranga, abaha iyo afite muri Banki ya Kigali (BK).

SP HITAYEZU yagize ati, "Nyuma y’umwanya muto bahavuye uwo mucuruzi yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ngendanwa bwerekana ko ayo mafaranga yageze kuri iyo Konti yabahaye ; ndetse bidatinze bamuzanira inyemezabwishyu (Bank Slip) yerekana ko bamwishyuye ; ariko n’ubwo yari yabonye ubwo butumwa ; nta faranga na rimwe bashyize kuri Konti yabahaye bitewe nuko bakoresheje Sheke(Cheque)itazigamiye ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR)."

Yagize kandi ati,"Uwo mucuruzi yaketse ko abo bagabo bashobora kuba ari Abatekamutwe amenyesha Polisi amakenga yagize. Polisi yabafatiye mu cyuho bamuzaniye inyemezabwishyu yerekana ko bamwishuye ; bakaba kandi bari baje gupakira izo nsinga."

Yagiriye inama abantu muri rusange yo kurangwa n’amakenga kugira ngo hatagira ubashuka akabacuza utwabo ababeshya ibintu bitandukanye ; aha akaba yaragize ati,"Niyo wabona ubutumwa nk’ubwo bugaragaza ko runaka yashyize amafaranga runaka kuri Konti yawe, ugomba kujya kuri Banki ufitemo Konti ukagenzura ko koko yayashyizeho."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo ryatewe no kuba uwo mucuruzi yaramenyeshe Polisi amakenga yagize kuri abo bagabo ; bityo asaba buri wese gutangira amakuru ku gihe yerekeye ikintu cyose abona gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe ; akivuga kuri iyi ngingo akaba yaragize ati,"Gutangira amakuru ku gihe bikwiye kuba umuco wa buri wese".

Nkuko ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwandkibivuga,Icyaha cy’ubwambuzi gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Marie Grace INGABIRE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa