Nyaruguru: Umugabo yishe umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga nawe ariyahura
Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

Umugabo w’imyaka 40 witwaga Mwendangabo Alphonse, wari utuye mu mudugudu wa Sekera, akagari ka Uwacyiza, umurenge wa Muganza, akarere ka Nyaruguru, yiyahurishije umugozi nyuma yo kwica umugore we witwaga Mukamurenzi, amutemye ijosi no ku gitsina.
Uyu mugabo yatemye kandi n’umwana we w’imyaka 5 ariko uyu mwana ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Nk’uko abaturanyi babivuga, aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa 1 rishyira uwa 2 Mutarama 2023.
Abaturanyi bavuga ko uyu muryango wari usanzwe urimo amakimbirane amaze igihe kirekire aho umugabo n’umugore bashinjanyaga gucana inyuma.
Uwitonze umwe mu baturanyi babo yagize ati: "Bari basanzwe bafite amakimbirane bashinjanya gucana inyuma. Muri iryo joro abaturanyi bahurujwe n’induru y’abana babo bari bakingiranye mu cyumba, basanze se mu cyumba bararagamo amanitse mu kagozi yapfuye, Nina wabo we yatemaguwe ariko atarashiramo umwuka kuko yapfiriye kwa muganga."
Umukozi w’akagari ka Uwacyiza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (SEDO), Nyirantegeyimana Violette, avuga ko basanze umugore yatemaguwe
naho umugabo amanitse mu kagozi mu cyumba bararagamo yapfuye.
Nyirantegeyimana yagize ati: "Yamutemye ijosi no mu myanya y’ibanga. Yamwishe urubozo. Ambulance yamujyanye atarahwana agwa kwa
muganga. Umugabo yari amanitse mu mugozi yapfuye. "
Uyu muyobozi yongeraho ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane kuko umugabo yigeze no gufungwa azira guhohotera umugore, nyuma ngo haza gutangwa imbabazi, ararekurwa asubira mu rugo.
Ati: "Bari bafite amakimbirane amaze igihe. Umugabo yigeze gufungwa, umugore yamureze kumuhohotera, nyuma haba ubwumvikane no gutanga
imbabazi, umugabo asubira mu rugo. Umugore yamushinjaga kumuca inyuma n’umugabo nawe akabimushinja."
Ku by’umwana watemwe mu mutwe, Nyirantegeyimana avuga ko nta wamenya niba umugabo yarashakaga kumwica cyangwa niba umugore
yaramukinze, umupanga ukamukoraho.
Ati: "Ni umwana muto wiga mu ishuri ry’inshuke. Nta wamenya niba umugabo yarashakaga kumwica cyangwa niba ari umugore wamukinze kuko
bararanaga."
Umwana ubu ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butate (CHUB).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet, na we yemeje iby’ayo mahano. Ati: "Yego byarabaye. Ni umugabo
wishe umugore we arangije na we ariyahura. Bashyinguwe ku wa 3 Mutarama 2023."
Mwendangabo agiye agize imfubyi abana be batatu barimo urwariye muri CHUB.
Src:Bwiza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *