skol
fortebet

PAC yatunguwe n’intebe za Miliyoni 11 Frw zangiritse zitaramara amezi arindwi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 10, Jul 2026

PAC yatunguwe n'intebe za Miliyoni 11 Frw zangiritse zitaramara amezi arindwi

Sponsored Ad

skol

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) bibajije uburyo Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (RMS) cyaguze intebe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 11 Frw, ariko nyuma y’amezi arindwi gusa zikaba zaratangiye kwangirika.

Iki kibazo cyagarutsweho nyuma y’uko kigaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025.

Ubwo abayobozi ba RMS basobanuraga ibyagaragaye muri iyo raporo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amasoko muri iki kigo, Ndekezi Ignace, yavuze ko intebe zakiriwe zisanzwe zagaragaye ko nta kibazo zifite. Gusa ngo ikibazo cyaje kugaragara nyuma y’uko zitangiye gukoreshwa.

Yasobanuye ko bahise bavugana n’umuntu wari wazitanze kugira ngo ikibazo gikemuke, maze intebe ziza gusanwa ubu zikaba zisigaye zikora neza. Yanavuze ko iki kibazo cyabaye isomo, ku buryo bazajya barushaho gukurikiranira hafi abatanga amasoko batanga ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Icyakora, Visi Perezida wa PAC, Depite Murumunawabo Cecile, yabajije uwishyuye amafaranga yo gusana izo ntebe.

Ndekezi yavuze ko ayo mafaranga yishyuwe na RMS ubwayo, kuko icyo gihe byari ngombwa ko intebe zikoreshwa vuba. Yasobanuye ko amafaranga yakoreshejwe yari hafi miliyoni 1,2 Frw.

Depite Murumunawabo yavuze ko nubwo intebe zasanwe, amafaranga yakoreshejwe ari igihombo kitagombaga kubaho.

Na Depite Uwumuremyi Marie Claire yanenze icyo kibazo, avuga ko bidasobanutse ukuntu intebe zihenze zangirika zitaramara n’umwaka zikoreshwa.

Yagaragaje ko bitumvikana uburyo ibikoresho byanyuze mu nzego zose zo kubigenzura mbere yo kubigura, ariko bikaza kwangirika mu gihe gito cyane.

Ku ruhande rwa RMS, basobanuye ko bahisemo kuzisana aho gutegereza rwiyemezamirimo wari wazitanze, kuko byari bikenewe ko zikomeza gukoreshwa. Bavuze kandi ko bakomeje gukurikirana uwo rwiyemezamirimo kugira ngo yishyure ayo mafaranga yakoreshejwe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMS yavuze ko ikibazo kitari ku ntebe zose, ahubwo cyari ku mapine yazo. Yongeyeho ko hafashwe ingamba kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho, kuko byateje igihombo kitari gikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *