PAM-Rwanda igiye kwizihiza ubwigenge bwa Afurika ku nshuro ya 62 yifatanyije n’abagore 70 ba rwiyemezamirimo
Yanditswe: Thursday 22, May 2025

Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda wateguye umuhango wo kwifatanya n’Abanyafurika kwizihiza umunsi wo kwigenga uzabera mu Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda.
Ni umunsi uzizihizwa ku wa 25 Mata 2025, bikazaba ku nshuro ya 62 umunsi wo kwigenga kwa Afurika wizihijwe. Mu Rwanda uyu munsi wahujwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo muri Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Protais Musoni, yavuze ko umunsi wo kwigenga kwa Afurika ari igihe cyiza cyo kumva ko Abanyafurika bisubije agaciro bari barambuye igihe bari abacakara b’Abazungu.
Yagize ati “ Iki aba ari igihe cyiza cyo kwicara tukarebera hamwe ibibazo biriho bikibangamiye agaciro k’Umunyafurika tukamenya ngo ni ibihe, hanyuma tukareba icyo twakora ngo tubikemure bive mu nzira.”
Musoni yavuze bahuje umunsi wo kwibohora kwa Afurika n’Inama y’Ihuriro ry’Abagore 70 b’Abanyafurika mu rwego rwo kwifatanya kuwizihiza kuko bose bahuje intego yo kubaka Afurika, ikomeye, itekanye kandi ikungahaye mu byiciro byose kandi ko by’umwihariko kuzamura umugore wa Afurika ari imwe mu ntego bihaye.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika, Solange BESA’ABEM Abanda, yavuze ko na bo intego bafite ari imwe n’iy’abandi banyafurika ari yo mpamvu bahisemo kwifatanya na PAM kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.
Abanda yavuze ko intego ari ukuzamura umubare w’ibigo bya barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ndetse ko bashaka ko hagati y’imyaka 10 na 20 iri imbere hari bimwe mu bigo by’Abikorera bo muri Afurika by’umwihariko iby’Abagore byazaba biri mu bigo 10 bya mbere biteye imbere ku Isi.
Yagize ati “ Intego ni ukuzamura umubare wa barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ku buryo mu myaka 10 na 20 iri imbere hari Abagore bazaba bafite bimwe mu bigo biteye imbere ku Isi. gusa ibyo twabwo byagerwaho ntabufatanye hakenewe uruhare rwa buri munyafurika kuko haba umugabo cyangwa umugore biramureba.”
Abanda yavuze ko Abagore bo muri Afurika bari gutera imbere ndetse bakanatinyuka gufungura ibigo byabo kuko imibare igaragaza ko Abagore bo muri Afurika bafungura ibigo by’ubucuruzi ku kigero cya 24% aho bari imbere y’abo muri Amerika kuko bo babifungura ku kigero cya 17%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *