skol

Pasiteri Mpyisi ari mu ba mbere bashimishijwe n’uko Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Pasiteri Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, wabanye n’Umwami Kigeli ari umujyanama we, avuga ko kuba Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda ari inkuru nziza kuri we kurusha abandi bose.
Mpyisi avuga ko ibyakurikiye gutanga k’Umwami ari igitutsi ku mateka y’u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye Radio Ijwi ry’Amerika, Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko kuba umwami azatabarizwa I (…)

Pasiteri Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, wabanye n’Umwami Kigeli ari umujyanama we, avuga ko kuba Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda ari inkuru nziza kuri we kurusha abandi bose.

Mpyisi avuga ko ibyakurikiye gutanga k’Umwami ari igitutsi ku mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye Radio Ijwi ry’Amerika, Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko kuba umwami azatabarizwa I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe ari inkuru ishimishije kuri we. Ati “ Bigize icyo bivuga kinini kuri njye kurusha benshi, hari n’abandi bishimishije ariko ndi mu ba mbere.”

Mpyisi avuga ko yashimishijwe n’uko umwami Kigli v Ndahindurwa azatabarizwa i Nyanza

Abajijwe icyo azakora kugira ngo abagize umuryango wa Kigeli bongere kumvikana yavuze ko agiye gukora uko ashoboye akongera kubahuza.

Ati “ Ndacyakora umurimo, mfite kuzicarana n’umuryango w’Abahindiro nkababwira ngo bicare bakure umuvumo mu muryango wabo, nibanyangira bazaba bahemutse.

Mpyisi wari ubajijwe icyo ibi bivuze ku mateka y’igihugu cy’u Rwanda, yagize ati “ Ni igitutsi…kandi bikoze ku bwami bwacu twabuze tutabwanze.”

Pastor Mpyisi wagarutse ku mateka yanyuranyemo n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yavuze ko ari we wamuhungishirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse gutangira. Ati “ Ni njye wamuzanye muri Amerika mukuye mu kaga i Nairobi, tugeze ino (muri USA) biratugora pe.”

Avuga ko nyuma yo kugera muri USA bitabaje abantu batandukanye kugira ngo bahabwe ubuhungiro, bakitabaza abaminisitiri bagera kuri barindwi ndetse bakaza kugera mu biro by’uwari umukuru w’iki gihugu bakemerewa ubuhungiro.

Pastor Mpyisi uvuga ko yari yashenguwe n’abifuzaga ko umugogo wa Kigeli utabarizwa mu muhanga, avuga ko inkuru yo kuzamutabariza mu Rwanda ibaye mu bintu bya mbere byamushimishije kuva yagera ku Isi.

Ati “ Nahoraga mbitura Imana nti mana uko wampaye kukumenya ngutuye iki kibazo nkahora mbibiwra abo turi kumwe nti nyuma y’ibi hari uzabirangiza none ubu ndanezerewe birenze n’uburyo nanezerewe menya Imana iyo ari yo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa