skol
fortebet

Paul Kagame yatsindiye kuri 98,63 Mpayimana arusha Dr Habineza

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Imibare y’ amateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda iragaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora n’ amajwi 98, 63%, agakurikirwa na Mpayimana Philippe ufite 0,73 nawe agakurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,47%
Perezida wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo amatora ya perezida w’ u Rwanda ya 2017 agende neza ashimira cyane indorerezi.
Yagize ati "Turashimira guverinoma y’ u Rwanda yatanze ingengo y’ imari ihashigije kugira ngo aya (...)

Sponsored Ad

Imibare y’ amateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda iragaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora n’ amajwi 98, 63%, agakurikirwa na Mpayimana Philippe ufite 0,73 nawe agakurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,47%

Perezida wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo amatora ya perezida w’ u Rwanda ya 2017 agende neza ashimira cyane indorerezi.

Yagize ati "Turashimira guverinoma y’ u Rwanda yatanze ingengo y’ imari ihashigije kugira ngo aya amatora agende neza. Turashimira abafatanya bikorwa barimo ab’ ingenzi cyane indorerezi. Turashimira cyane Abanyarwanda bose uko bitwaye ku munsi w’ejo tukagira amatora meza”

Amajwi yatangajwe by’agateganyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 ni ay’Abanyarwanda 6 897 067 bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru ku banyarwanda bari mu mahanga no ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama ku banyarwanda bari mu gihugu.

Imbere mu gihugu:

Kagame Paul watanzwe n’ishyaka FPR -Inkotanyi, mu gihugu yatowe n’abantu 6 650 722 bangana n’amajwi 98.63%.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yatowe n’abantu b’imbere mu gihugu 49 117 bangana n’amajwi 0.73%.

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yatowe n’abantu 31 633 batoreye imbere mu gihugu agira amajwi 0.47%.

Mu mahanga abatoye:

Frank Habineza yagize 0.15%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.13% mu gihe Kagame Paul yagize 98.95%.

Mu ntara y’Amajyaruguru, Frank Habineza yatowe ku majwi 0.34 %, Philippe Mpayimana akagira 0.86% mu gihe Kagame Paul yagize 98.56%.

Mu majyepfo, Frank Habineza yagize amajwi 0.62%, Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.7% naho Kagame Paul agira 98.56%.

Iburasirazuba, Frank Habineza yatowe ku majwi 0.21%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.49% naho Kagame Paul atorwa kuri 99.17%.

Mu ntara y’Uburengerazuba, Frank Habineza yatowe ku majwi 0.67%, Philippe atorwa kuri 0.94% mu gihe Kagame Paul yatowe kuri 98.19%.

Mu mugi wa Kigali, Frank Habineza yatowe ku majwi 0.51%, Mpayimana Philippe agira amajwi 0.67% naho Kagame Paul 98.51%.

Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko abagombaga gutora bose bari 6 900 000 ariko hatoye 96.42%.

NEC yavuze ko gutangaza amajwi ya burundu w’ibyavuye mu matora bizakorwa mu minsi irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa