skol
fortebet

Perezda Kagame yakiriye Umuyobozi wa UNCTAD

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’iry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, UNCTAD, kuyu wa Kane, baganira ku nama ya Youth Connect Africa yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Inama ya Youth connect Africa itegurwa n’u Rwanda na UNCTAD izabera i Kigali kuwa 21 Nyakanga uyu mwaka, izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abashoramari bakiri bato cyane cyane abafite udushya tugaragara mu guteza imbere (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’iry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, UNCTAD, kuyu wa Kane, baganira ku nama ya Youth Connect Africa yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Inama ya Youth connect Africa itegurwa n’u Rwanda na UNCTAD izabera i Kigali kuwa 21 Nyakanga uyu mwaka, izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abashoramari bakiri bato cyane cyane abafite udushya tugaragara mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Umuyobozi wa UNCTAD , Mukhisa Kituyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi nama izagaragaza amahirwe yihishe mu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, by’umwihariko gukuraho imbogamizi zigaragara mu bucuruzi busanzwe nk’izishingiye ku bikorwaremezo by’imihanda n’ibindi.

Yagize ati “Perezida w’u Rwanda yatwemereye ko tuzashyiramo ibiganiro, aho tuzagaragaza amahirwe adasanzwe urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo muri Afurika bafite, by’umwihariko mu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga.”

Yahishuye ko izanitabirwa n’abashoramari b’Abashinwa bakomeye mu ikoranabuhanga b’Abashinwa barimo Jack Ma washyizeho urubuga rukomeye mu gufasha ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, Alibaba Group.

Jack Ma akaba ngo yarifuje kuganira ibyo yagezeho n’abashoramari bakiri bato muri Afurika kugira ngo arebe uburyo yabagira inama ndetse abe yanabatera inkunga.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba, avuga ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku gihugu kandi izatanga umusanzu mu gukemura ibibazo bigaragara mu mishinga cyatangiye yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse bishaka kujya ku masoko hirya no hino mu karere cyangwa mu rwego mpuzamahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi nama izaba uburyo bwiza n’urubuga rwo kugira ngo ibyo bibazo abantu bahura na byo turebe icyakorwa dufatanyije n’abo bashoramari.”

Yongeraho ko zimwe mu ngorane zihari ari izifitanye isano n’ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi.

Umuryango UNCTAD usanzwe ufasha u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere ry’ubucuruzi harimo kunoza imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyane cyane mu bijyanye na gasutamo, gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse gukora ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda rusanganywe gahunda ya Youth Connekt yatangijwe mu 2012, ifite intego yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga, ruhereye ku mahirwe arwegereye.

Umusaruro w’iyi gahunda mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, watumye ihabwa igihembo n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2013, nk’agashya igihugu cyagezeho ndetse gisabwa kuyigeza mu bihugu byose bya Afurika.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), igaragaza ko gahunda ya Youth Connect imaze gufasha urubyiruko rusaga miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ine.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa