skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi ko batagomba gukora uko abandi bakora

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abayobozi ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo asobanuye ko Abanyarwanda badashobora kunyura mu nzira imwe n’abandi ahubwo bagomba kwiyumvisha ko ibyo baba bagomba gukora biba byihutirwa.
Ibi umukuru w’ igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 ubwo yatangiza umwiherero wa 14 w’ abayobozi bakuru b’ igihugu urimo kubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Yagize ati “Kugenda muva muri aya mateka mujya aho abantu bakwiriye kuba (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abayobozi ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo asobanuye ko Abanyarwanda badashobora kunyura mu nzira imwe n’abandi ahubwo bagomba kwiyumvisha ko ibyo baba bagomba gukora biba byihutirwa.

Ibi umukuru w’ igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 ubwo yatangiza umwiherero wa 14 w’ abayobozi bakuru b’ igihugu urimo kubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Kugenda muva muri aya mateka mujya aho abantu bakwiriye kuba bagana, aho ibihugu bigana. Muzagomba gukora ibintu bijyana igihugu aho mu cyifuza, kuburyo butandukana n’ ubwo wenda mubona abandi bakoresha, mu buryo bwo gukora kugira ngo muzave muri ayo mateka duhanagure ayo mateka”

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi adakwiye gukoresha ubumenyi gusa ahubwo akwiye no gukoresha umutimanama. Avuga ko umuntu adashobora kugera ku bintu byinshi adashyize umutima ku byo akora.

Yagize ati “Ntabwo wagera kuri byinshi ukora ibintu ubishyizeho umutima igice”

Perezida wa Repubulika yibukije abayobozi kujya bakorana ndetse ababwira ko kunanirwa kuvugana no gukorana biteza igihombo gikomeye. Yavuze ko byose babishobora ariko bagomba kubishyiraho umutima bagakoresha ubumenyi bafite kubw’inyungu z’igihugu n’abaturage bababaye.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko iyo umuyobozi akoze ibintu nabi, hari umuntu umwe cyangwa babiri bunguka ariko bitgateza igihombo ku gihugu cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa