Perezida Kagame yitabiriye inama ya 14 y’umuhora wa ruguru
Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018
Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama y’umuhora wa ruguru, igamije kwihutisha iterambere no koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri aka karere.
Iyo nama ya 14 ihuza ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yitabiriwe kandi na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’Intumwa yihariye ya Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.
Ku murongo w’ibyigwa muri iyo nama hari ukureba aho ibyemeranijweho mu nama yabereye i Kampala bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo kubaka inzira ya Gari ya Moshi no kubaka icyambu cya Mombasa-Nairobi na Mombasa-Naivasha.
Abo bayobozi bazanasuzuma kandi aho ikoranabuhanga rigeze rishyirwa mu bikorwa muri ibyo bihugu.
Muri 2013 nibwo ibyo bihugu byemeranijwe gukora imishinga migari bihuriyeho mu buryo bwo koroshya ubucuruzi hagati yabyo no kwihutisha iterambere.
Isoko ry’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba rifite abantu miliyoni 400. Abakuru b’ ibi bihugu bafitanye imishinga irenga 200 irimo n’ umushinga w’ umuhora wa Ruguru. Iyi mishanga ishyirwa mu bikorwa hibanzwe ku bikorwa remezo kuko ingengo y’ imari yo kuyishyira mu bikorwa itabonekera rimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *