Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Isiraheli- AMAFOTO
Yanditswe: Sunday 09, Jul 2017
Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Israel yageze I Ter Aviv ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi 2 rugamije kurushaho gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu.
Umukuru w’Igihugu yari aherutse mu Isiraheli mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga umunsi mukuru w’amavuko w’imyaka 90 y’uwahoze ari Perezida wa Israel Shimon Perez wapfuye ku wa 28 Nzeri 2016.
Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri uru ruzinduko rwa mbere rwa perezida Kagame kuva mu 2008. (…)
Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Israel yageze I Ter Aviv ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi 2 rugamije kurushaho gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu.
Umukuru w’Igihugu yari aherutse mu Isiraheli mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga umunsi mukuru w’amavuko w’imyaka 90 y’uwahoze ari Perezida wa Israel Shimon Perez wapfuye ku wa 28 Nzeri 2016.
Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri uru ruzinduko rwa mbere rwa perezida Kagame kuva mu 2008.
Ikinyamakuru i24news.tv cyandikirwa mu Isiraheli dukesha iyi nkuru, kivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu afata Kagame nk’inshuti ye magara nyuma yaho u Rwanda mu Kanama ka LONI gashinzwe amahoro ku isi rwifashe ku cyemezo cyasabaga Isiraheli yonyine kuva ku mupaka wayo na Palestina, umupaka Isiraheli yabayeho kuva mu mwaka wa 1967.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *