Perezida Kagame yahaye gasopo abajya kwiga no kwivuriza mu baturanyi b’ u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’ Abanyarwanda batuye hafi y’ imipaka bambuka bakajya gushaka serivise mu bihugu by’ abaturanyi avuga ko iki kintu adashaka kuzongera kucyumva.
Yabivugiye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga aho yifatanyije n’ abaturarwanda kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 24.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe mu itangazamakuru hamaze iminsi amakuru y’ abanyarwanda baturiye umupaka by’ umwihariko mu karere ka Gicumbi banga gutanga ubwisungane mu kwivuza barwara bakajya kwivuriza muri Uganda.
Yagize ati “Abatuye ku mipaka rero, hari ikintu maze iminsi numva, mudufashe cyane cyane inzego ziri hano z’ ubuyobozi, ntabwo nshaka kongera kubyumva.”
Perezida Kagame yasabye ko niba abajya kwiga hanze y’ u Rwanda cyangwa kwivuzayo babiterwa n’ uko izi serivise zitari hafi yabo bisuzumwa kuko bamwe mu bajyayo bafatwa banyuze inzira zitarizo. Ngo bamwe bambuka bagiye kuzana ibiyobyabwenge za waragi n’ ibindi.
Ati “Nta mupaka twambuka ngo tuge kubona serivise ziruta izo dutanga hano mu Rwanda, ari mu burezi ari mu buvuzi.”
Yongeyeho ati “Icyo nasorezaho kuri icyo tugiye gukora ibishoboka byose izo mpamvu zituma abantu bambuka imipaka ziveho. Ibintu bibiri, kimwe ibyo bajya gushaka hakurya y’ imipaka babibone hafi yabo, iyo ni inshingano ya mbere dufite. Nk’ uko nabivuze aho bitari muge mubitwishyuza, tumenye uwarangaye ni nde? Nisanga ntawarangaye, nidusanga bihari ubwo tumenye ngo ikikwambutsa ni ikindi. Ariko muri ibyo bindi harimo n’ ikibazo nacyo tugomba kurinda abana bacu. Abo bana bazajya bagenda bagiye kwivuza ubabure. Icuruzwa ry’ abantu. ”
Perezida Kagame yavuze ko hari abajya hanze ngo bagiye gushaka imirimo bigatuma bacuruzwa kandi imirimo bayisize mu Rwanda.
Ibitekerezo
Nonese ninjya kwiga Makerere, Université de Kinshassa nabyo nzabizira? Kandi twese tuziko ireme ry’uburezi mwarizambije?
Ark njye muransetsa rwose ubwose umwana we si mperutse kubona arangije secondly muri USA?? n’ababdi ntavuze benshiiii abana babo ntibiga mu rwanda peeee!