skol
fortebet

Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango wa senateri Bishagara washyinguwe uyu munsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’umuryango wa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse,washyinguwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo y’igihe gito apfiriye muri USA azize uburwayi.

Sponsored Ad

Senateri Bishagara warwariye muri Amerika kuva muri Werurwe agatabaruka mu kwezi gushize,yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019 aho muri uyu muhango hasomwe ubutumwa nyakubahwa perezida Kagame yageneye umuryango we.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Bishagara bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi Hon. Judith Uwizeye yagize ati “Tugize igihombo gikomeye. Tubuze umuyobozi wakundaga igihugu n’ abanyarwanda. Mu izina ryanjye bwite n’ iry’ umuryango wanjye nifatanyije n’ umuryango wa Hon. Senateri Kagoyire, muri ibi bihe by’ akababaro kandi awifurije gukomera”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019 nibwo umurambo wa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wakuwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, imihango yo kumusezeraho mu cyubahiro ikomereza aho yari atuye mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Igitambo cya Misa cyo gusabira Senateri Bishagara cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis iherereye I Remera.

Ababanye na senateri Bishagara,barimo n’abo bakoranye muri sena bavuze ko ari umuntu wagiraga umurava mu kazi ke,agashyiraga imbere ubufatanye ndetse ko imirimo itandukanye yakoze yamwubatsemo inararibonye ryamufashije kuzuza imirimo yahawe muri sena.

Senateri Bishagara ngo yaranzwe no gushyira imbere inyungu z’igihugu n’abanyarwanda, agashyira imbere ubuvuzi, uburezi, ubumenyi, iterambere ry’umwana w’umukobwa n’umugore ndetse n’ibyateza imbere umuryango.

Senateri Bishagara yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Senateri Bishagara yitabye Imana kuwa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2019, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.Senateri Bishagara yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.







Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa