Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire wa 2019 ingabo z’ u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifurije umwaka mushya muhire wa 2019 ingabo z’ u Rwanda, kuri Noheri anaboneraho umwanya wo kuzibutsa ko Abanyarwanda bose bazikunda kandi bazifuriza ibyiza.
Ku munsi w’ejo Taliki ya 25 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yabwiye ingabo z’u Rwanda bazubahira ubunyamwuga buziranga aboneraho kuzifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2019.
Yagize ati “Abanyarwanda baha agaciro uburyo mwitangamo, bidashingiye ku buryo mubacungira umutekano gusa ahubwo n’uruhare rwanyu mugaragaza mu kubungabunga amahoro arambye murinda ibishobora byose kubangamira ikiremwamuntu.
Nta cyatunanira mu gihe cyose dufite imitekerereze ihamye kandi ikwiye. Twarenze imbogamizi nyinshi mu bihe byashize kandi ntibizaduca intege mu gukomeza gushaka icyateza imbere u Rwanda no mu bihe bizaza."
Kagame yibukije ingabo ko arizo ba ambasaderi bakomeye u Rwanda rufite mu mahanga kuko baruhagararira neza mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.
Ibitekerezo
Nibe umwaka utaha wakuraga intambara zose mu isi.Bibabaza cyane Imana yacu iyo ibona abantu yaremye barwana kandi ibitubuza.Ese hari igihe intambara zizashira ku isi?Yego rwose.Nkuko Zaburi 46:9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isi isigare ituwe gusa n’abantu bayumvira.Nguwo umuti w’intambara zibera mu isi.