skol

Perezida Kagame yitabiriye inama i Dubai-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’isi yiga ku ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum).
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Kagame yitabiriye iyo nama ndetse anatangamo ikiganiro cyiswe Head of State Forum.
Iyo nama biteganijwe ko izamara iminsi ibiri, yitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu, Abaminisitiri, abashoramari batandukanye n’abandi bazatangayo ibiganiro.
Perezida Kagame yavuze ko (…)

Perezida Kagame yavuze ko demukarasi izakomeza kwibazwaho ko ahubwo igikwiye ari ukureba igikwiye mu iterambere. Yavuze ko impamvu Abanyarwanda bakimwita Perezida wabo ari uko babihisemo.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku miyoborere aho yasobanuye ko iyo abaturage biyumva mu byo ubuyobozi bubagezaho iyo miyoborere iba inoze.

Yagaragaje ko amateka agaragaza ko Afrika yaciwemo ibice bituma idatera imbere uko bikwiriye.

Iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru wa CNN John Defterios cyibanze no ku kwihuza kw’ibihugu bihereye mu turere biherereyemo. Nyuma yacyo perezida Kagame yanasuye imurika ry’ibikoresho bijyanye n’imyigishirize izaba igezweho mu mwaka w’2020.
REBA AMAFOTO:

Photo:Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa