Perezida w’u Burundi,Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza ko u Rwanda n’u Burundi bavugurura umubano ukaba mwiza, cyane ko ibihugu byombi byifuza ko agatotsi kari mu mubano wabyo kavamo.
Nkurunziza yavuze ko ashaka ko umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi waba mwiza mu kiganiro n’ abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.
Yagize ati “Amateka yerekana ko Abanyarwanda batifuje kubana neza n’ u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw’ Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagirirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba intangiriro nshyashya mu bitekerezo n’ imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y’ u Burundi n’ u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n’ abuzukuruza.”
Mu minsi ishize ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko iki gihugu cyarunze imbonerakure ku mupaka ubatandukanya n’u Rwanda kugira ngo zizabufashe guhashya umwanzi waturuka mu Rwanda ashaka kubutera.
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama ya biro politiki y’umutwe wa FPR abereye Chairman,yavuze ko u Rwanda rwifuza kubana amahoro n’ibihugu bituranyi nubwo hari abaturanyi 2 batarwifuriza ibyiza ariko bagiye kubagusha neza umubano mwiza ukagaruka.
Ibitekerezo
aliko njye mbona Nkurunziza afite ikibazo arashaka umubano nu Rwanda akabanza kurushinja ko ali umuturanyi mubi igihe cyose agisebya, u Rwanda igihe cyose agifasha abashaka guhungabanya umutekano wu Rwanda ibyavuga aribeshya si abanyarwanda abeshya, kandi amaherezo azabibona, yabishyize, muli EAC asa nutayirimo ubwo wenda alibwira, ko museveni hali cyo yateye ka u Rwanda kuko bari mumigambi imwe ntacyo nubundi u wibeshya ntiyibeshya limwe yahisemo kubana nadashakira u Rwanda amahoro none ibyavuga buri munsi byerekana ko aliwe ubu wabuze amahoro abo bantu ntacyo bazakumarira na batari u Burundi barabafashije birabananira kandi bafite ubushobozi senga, werekwe, umenye inzira unyuramo
Rwose muri Politique nta mwanzi cga inshuti uhoraho harebwa inyungu gusa, Umunyarwanda n’umurundi ni abavandimwe ntacyo bapfa basangiye umuco amateka ururimi n’’imigenzo Kera kose abami barabanaga abarundi benshi bakuriye mu Rwanda bariga kuva kuri Perezida NKURUNZIZA, abanyarwanda benshi bakuriye i Burundi barahiga kuva kuri Madamu Jeanette KAGAME ibihugu byombi byiyunze bikabana amahoronka kera na mbere ya 2015 nta rwikekwe yaba ari inyungu ikomeye ku mpande zombi kuko turakeneranye
Turashaka ko mudusobanurira inyeshyamba nurwanda aho bigeze