skol

Perezida wa FERWAFA yahuye n’uwa FIFA baganira ku guteza imbere ruhago mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025

featured-image

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, Shema Fabrice yahuye na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi,FIFA, Gianni Infantino baganira ku guteza imbere ruhago mu Rwanda.

Aba bombi bahuye kuri uyu wa Gatanu bahurira ku cyicaro cya FIFA muri Afurika kiri muri Morocco. Baganiriye ku bijyanye na ruhago y’u Rwanda ndetse n’intego zo guteza imbere amarushanwa y’abato.

Gianni Infantino yavuze ko ibiro bya FIFA biri muri Morocco bigamije gukorana cyane na za federasiyo no kumva ibibazo byazo.

Ati”Ibi biro byo muri Afurika biri hano ngo bikorane cyane na za federasiyo, kumva ibibazo byanyu no kubafasha kubona ibisubizo bifatika.”

Yijeje inkunga y’ibijyanye na tekinike ndetse n’inkunga y’amafaranga azafasha u Rwanda mu kwihuta mu rugendo rw’umupira w’amaguru.

Perezida wa FERWAFA,Shema Fabrice yavuze ko bazakorana na FIFA bya hafi ndetse ikazagira uruhare muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

Perezida wa FERWAFA yahuye n’uwa FIFA baganira ku guteza imbere ruhago mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa