skol
fortebet

Perezida wa Niger ategerejwe mu Rwanda mu irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yamaze kwemeza ko azaba ari mu Rwanda mu irahira rya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 2017-24.
Mu mpera z’icyumweru gishije nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje bidasubirwaho ko Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 na 4 Kanama ku majwi 98.79 %.
Abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyacyubahiro, ibikomerezwa n’abandi batandukanye (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yamaze kwemeza ko azaba ari mu Rwanda mu irahira rya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 2017-24.

Mu mpera z’icyumweru gishije nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje bidasubirwaho ko Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 na 4 Kanama ku majwi 98.79 %.

Abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyacyubahiro, ibikomerezwa n’abandi batandukanye bakomeje kwandikira Perezida Kagame bamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka nubwo kugeza ubu hataratangazwa itariki azarahiriraho.

Abinyujije kuri Twitter mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Niger, Issouffou yashimiye Kagame kubw’intsinzi yegukanye , anatangaza ko azitabira irahira rye.

Yagize ati “Nanone nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.”

Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Issoufou w’imyaka 66 y’amavuko yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi ubwo yitabiraga inama ya Transform Africa.

Ingingo y’102 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2015, ivuga ko mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Iyi ngingo ikomeza isobanura ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou wayoboye umuhango wo gusoza Transform Africa 2017 (Ifoto/Village Urugwiro)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa