Perezida wa Sena yasobanuye ko kwibuka abanyapolitiki ari ukwibuka amateka yoretse u Rwanda
Yanditswe: Sunday 13, Apr 2025

Dr Kalinda François Xavier (hagati) hamwe n’abandi bayobozi bakuru mu gusoza icyumweru cy’icyunamo
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko kwibuka Abanyapolitiki bazize kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, kuri uyu wa 13 Mata ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo.
Dr Kalinda yavuze ko Jenoside yateguwe, iranononsorwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi buyikomora ku Bakoloni b’Ababiligi.
Ati “Amashyaka ya politiki n’Abanyepolitiki bagize uruhare runini mu gusenya Ubunyarwanda babishyigikiwemo mu buryo butaziguye na politiki y’ubukoloni bw’Igihugu cy’u Bubiligi cyari gishingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda kugira ngo babayobore mu nyungu zabo.”
Dr Kalinda yavuze ko Ababiligi bafashije gushyiraho amashyaka ya politiki ashingiye ku moko no kubiba amacakubiri n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.
Ati “Iyo politiki mbi yashingiweho n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, iza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside bazize guharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Aba banyepolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”
Mukabunani yavuze ko ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi butigeze bukurikiza amahame agenga Politiki.
Ati “Ubundi politiki ni ubuhanga bwo kuyobora no gucunga umuryango w’abantu kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere. Nyamara ubutegetsi bwariho kiriya gihe ntibwubahirije ayo mahame kuko bwashyizeho amashyaka ya politiki ashingiye ku irondabwoko n’irondakarere, ku isonga twavuga MDR Parmehutu, Aprosoma, MRND, CDR n’andi.”
Mukabunani yavuze ko n’ubwo Igihugu cyagize ibyago by’ubuyobozi bubi bwateguwe bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaje gutabarwa na FPR Inkotanyi, ihagarika ayo mahano inabohora Abanyarwanda.
Ati “Turashimira ko u Rwanda rwatabawe n’abana barwo kandi barukunda, turabibashimira.”
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaranga Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
Igikorwa cyo Kwibuka abanyepolitiki barwanyije umugambi mubisha wa Jenoside cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’abahagarariye imiryango y’abishwe bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Abandi bitabiriye ni abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Abadepite n’Abasenateri n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *