
Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Ni ibiganiro biri mu murongo w’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Togo mu itangazo byashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere.
Ibyo Biro byavuze ko ibiganiro bigamije kurebera hamwe impamvu z’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka zayo, ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu Karere mu gukemura ibibazo biyishamikiyeho.
Togo yatangaje ko, intego yayo ari ugushyiraho urufatiro rw’ibiganiro byubaka no kunga ubumwe burambye hagamijwe gushaka umuti w’amahoro ku bibazo bikomeje guhungabanya Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Faure Gnassingbé kandi yitezweho kongera kugaragaza ubushake bwe bwo gukorana n’impande zose kugira ngo haboneke umuti urambye ku makimbirane akomeje hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse no koroshya inzira yo gusubukura umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi.
Tariki ya 13 Mata 2025 ni bwo AU yagennye Perezida Faure nk’umuhuza w’u Rwanda na RDC ku bibazo bifitanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Togo yatangaje ko AU yegennye uwo muyobozi kugira ngo akomereze aho mugenzi we wa Angola, Perezida Joao Lorenco yari agejeje mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri RDC.
AU mu kugena Faure yamusabye gukomeza gushyigikira inzira y’ibiganiro nkuko inama za Luanda na Nairobi zabiteganyije ko bigomba kuba hagati y’impande zihanganye muri RDC ari zo Umutwe wa M23 ukomeje guharanira uburenganzira bwa benewabo bicwa abandi bakameneshwa, aho uhanganye n’ingabo za Leta FARDC, n’abo bafatanyije barimo ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *