Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica mugenzi wabo.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Uwimana, Akagari ka Gikoma, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa mbere taliki ya 15/12/2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga uko amakuru y’urupfu rwa Mushimiyimana Josué w’imyaka 53 y’amavuko wakoraga akazi gatandukanye ko mu rugo rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamenyekanye.
Ati: ”Inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB n’abo mu Nzego z’Ibanze bahageze mu gitondo basanga Nyakwigendera yishwe akaswe ijosi.”
CIP Hassan avuga ko bahise bafunga abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mushimiyimana.
Avuga ko muri abo harimo n’abafitanye amasano ya bugufi na Nyakwigendera, bikavugwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars avuga ko bategereje ibiva mu iperereza kuko bigaragara ko yishwe atemwe.
Ati: ”Abamwishe bamusanze ku burunzi kuko yarariraga umurima w’imyumbati.”
Ubuyobozi buhumuriza abaturage, buvuga ko abafite ibibazo by’amakimbirane bagomba kwegera Ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kugira ngo bicane.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko iperereza ku bakekwaho kwica uyu muturage ryatangiye.
Abagabo batatu Polisi ifunze bakekwaho kwica Mushimiyimana umwe afite imyaka 39, undi afite imyaka 61 y’amavuko, undi afite imyaka 64 y’amavuko bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Mujyi wa Ruhango.
Umurambo wa Mushimiyimana Josué wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *