skol
fortebet

Polisi yatangaje uko umutekano wagenze mu ijoro rya Bonane

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko kuva saa sita z’ijoro kugeza mugitondo cyo kuri iki cyumweru nta mpanuka iraba mu gihugu muri raporo imaze kubona.
Polisi ikaba yongeye kuvuga ko Abanyarwanda bakomeza kwishima, ariko banazirikana ko gusinda bagatwara ibinyabiziga bishobora kubatwarira ubuzima.
Mu kiganiro CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko kuva saa sita z’ijoro kugeza mugitondo cyo kuri iki cyumweru nta mpanuka iraba mu gihugu muri raporo imaze kubona.

Polisi ikaba yongeye kuvuga ko Abanyarwanda bakomeza kwishima, ariko banazirikana ko gusinda bagatwara ibinyabiziga bishobora kubatwarira ubuzima.

Mu kiganiro CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Kugeza ubu raporo dufite ni uko nta mpanuka n’imwe yabaye mu gihugu, ni ukuvuga guhera saa sita z’ijoro kugeza uyu muri iki gitondo kuri bonane.”

CIP Kabanda akaba avuga ko abantu bakwishima ariko bazirikana amategeko y’umuhanda.

Avuga ko Polisi ikomeje gahunda yo kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’uw’Abanyarwanda muri rusange. Avuga ko n’ubwo guhagarika impanuka atari ibintu bishoboka, ariko n’izaba ziba zidakwiye kuba zatewe n’ubusinzi.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Ifoto/Internet)

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange basoje umwaka wa 2016 binjira mu wa 2017.

Mu minsi ya Noheri, mu gihugu habaye impanuka 16 zahitanye abantu bane, abagiye kwa muganga bari batandatu. Gusa Polisi yavuze ko izi mpanuka zabaye ari izisanzwe zitatewe no kwishimira iminsi mikuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa