RBC yagaragaje ko Kanseri ya prostate n’iy’ibere zugarije Abanyarwanda
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyagaragaje kanseri ziganje mu Rwanda ku bagore n’abagabo aho by’umwihariko iya prostate ari yo abagabo barwara cyane mu gihe iy’ibere ari yo yugarije abagore benshi.
Ni imibare yo mu 2023 RBC yagiye hanze ku wa 3 Gashyantare 2026 mu nama ngarukamwaka yo gusuzuma aho igihugu kigeze mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027.
RBC yagaragaje urutonde rwa kanseri 10 zigaragara cyane mu Rwanda by’umwihariko abarwayi bashya bazisuzumwe mu 2023 aho bose hamwe ari 5.635.
Ku isonga haza kanseri y’ibere ku bagore kuko mu 2023 abarwayi bashya babonetse ari 719 mu gihe abagabo bayisanzwemo ari 32.
Ku bagabo ho kanseri yaje ku isonga muri uwo mwaka ni iya prostate kuko 525 bashya bayisuzumwe barayisanganwa.
Kanseri ikurikiraho mu kugira abantu benshi bayisanzwemo ni iy’inkondo y’umura aho mu 2023 abagore bashya 664 bayisanzwemo naho kanseri y’igifu mu 2023 abagore bayisanzwemo ni 271 n’abagabo 222.
Ku mwanya wa gatanu muri kanseri zibasiye benshi mu Rwanda haza kanseri y’umwijima aho abagabo 195 bayisanzwemo mu 2023 n’abagore 186.
Ku mwanya wa gatandatu muri kanseri zibasira abantu benshi mu Rwanda ni kanseri y’amara yasanzwemo abagore 185 n’abagabo 145 muri uwo mwaka.
Ni mu gihe ku mwanya wa karindwi wa kanseri zibasira Abanyarwanda ari iyo mu maraso yo mu bwoko bwa leukemia yasanzwe mu bagore bashya 145 n’abagabo 158 mu gihe iy’amaraso yo mu bwoko bwa lymphoma iri ku mwanya wa munani kuko yasanzwemo abagore 135 n’abagabo 114.
Kanseri iza ku mwanya wa cyenda mu kwibasira Abanyarwanda benshi ni iyo mu myanya y’ubuhumekero kuko mu 2023 abarwayi bashya bayisanzwemo ari abagore 104 n’abagabo 76 mu gihe ku mwanya wa 10 haza kanseri yo mu kanwa yasanzwe mu bagabo 99 n’abagore 60.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko mu 2024 u Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze mu 2027 ruzaba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura, ndetse kuri ubu uturere icyenda muri 30 tugize Igihugu twamaze kubigeraho.
Iyo ntego ikubiye mu nkingi eshatu zitangwa ku rwego mpuzamahanga zizwi nka ‘90-70-90’.
Iyo mibare isobanuye ko 90% by’abana b’abakobwa bafite imyaka 15 bagomba gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ndetse kuri iyo ntego u Rwanda rwamaze kuyigeraho.
Ni mu gihe 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bagomba gusuzumwa iyo kanseri aho u Rwanda rugeze kuri 31% byabo mu gihe 90% by’abarwara iyo kanseri n’abo ikiri ku cyiciro kibanziriza kuba kanseri bagomba kuyivurwa aho kuri iyo nkingi u Rwanda ruri kuri 81%.
Amafaranga akenewe ngo uwo muhigo uzagerweho 100% ni miliyoni 27.8$ ndetse RBC igaragaza ko hari icyizere cy’uko ibyo bizagerwaho kuko ubuyobozi ari ikintu bukomeje gushyiramo ingufu, dore ko ubuvuzi bwa kanseri buherutse kongerwa mu buvurirwa kuri Mituweli.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr. Maniragaba Théoneste, yavuze ko ikindi kigomba gushyirwamo ingufu ari ugukangurira abaturage ko kanseri y’inkondo y’umura iyo ivurwa igakira ngo bayisuzumishe kare.
Ati “Iyo uyirwaye aje kwisuzumisha kanseri ikiri ku cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri uba ushobora kumuvura agakira kuko icyo gihe tuba dushobora kuboba uburwayi aho bwafashe butarajya ahandi. Buriya kanseri yihariye ikintu cyo kuba iva aho yafashe ikaba yajyana mu bwonko, mu mwijima n’ahandi. Iyo uje kare turakuvura ugakira na njye ndi umuganga hari abo twayivuye bakize.”
Kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko kugira ngo umuntu amenye uyifite atangire kubona ibimenyetso bishobora gutangira kugaragara nyuma y’imyaka 10.
Akayezu Donathile wavuwe kanseri y’inkondo y’umura akayikira umwaka ushize, yavuze ko yabanje kugira ngo ni ikibazo cya ‘infections’ bituma ajya kwisuzumisha basanga ni kanseri.
Avuga ko bakibimubwira yabanje kwiheba azi ko ubuzima burangiye ariko barayivura irakira ubu yasubiye mu mirimo ye isanzwe icyo akora ni ukujya kwisuzumisha nyuma y’igihe runaka ariko nta miti agifata.
Imbogamizi zigihari mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura, ni abana bataye ishuri kuko ikingira ribera mu bigo by’amashuri ndetse n’abagore bagifite ubumenyi buke mu byo kuyisuzumisha kuko ubundi bisaba ko babikora bihoraho atari uko baketse ko bayirwaye.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *