RDB yasobanuye aho imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya urumogi igeze
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwamenyesheje abagize Inteko Ishinga Amategeko ko imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya urumogi rwo kwifashisha mu rwego rw’ubuvuzi igeze kuri 83%.
Umuyobozi muri RDB ushinzwe imari, Joseph Cedrick Nsengiyumva, yasobanuye ko imirimo isigaye mu bwubatsi bw’uru ruganda irimo uruzitiro rufite ibice bibiri ruzakenerwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Ati “Muri rusange imirimo igeze kuri 83%. Imirimo isigaye irimo uruzitiro rusange rufite ibice bibiri. Imirimo ijyanye n’imiyoboro y’amazi yamaze kurangira ariko ntabwo iratangirwa icyemezo.”
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko urumogi rujya ruhingwa, rugakoreshwa mu bikorwa by’ubuzima.
Ni ubuhinzi bwinjiza amafaranga ndetse bwitezweho kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Urumogi ni igihingwa cyinjiza amafaranga menshi. Mu 2019, rwinjirije ibihugu biruhinga miliyari 344 z’Amadolari ya Amerika, byiganjemo ibyo ku mugabane wa Asia. U Rwanda rwiteze kuzajya rusarura urufite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari kuri hegitari imwe.
Hashingiwe ku mabwiriza yasohotse mu iteka rya Minisitiri ryo muri Kamena 2021, ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho, ikigo King Kong Organics (KKOG) cyahawe uruhushya rw’imyaka itanu rwo guhinga iki kimera.
Umuyobozi wa KKOG, Rene Joseph, yari yatangaje ko uru ruganda ruri kubakwa mu karere ka Musanze ruzuzura muri Gicurasi 2024, ariko ntibyashobotse bitewe n’uko byagaragaye ko hakenewe umuhanda ugera neza aho ruherereye.
KKOG yasobanuye ko iteganya kuzajya isaruro ibilo 5000 by’urumogi kuri hegitari mu gihe cy’amezi ari hagati y’ane n’atandatu. Ni mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuruhinga kuri hegitari 134.
Nyuma yo kurusarura, ruzajya ruvanwamo amavuta, yoherezwe mu mahanga kugira ngo akorwemo imiti. Leta iteganya gutanga umusanzu wa miliyoni 3 z’Amadolari muri uyu mushinga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *