skol

RFI mu mushinga w’ikoranabuhanga rifasha gutahura aho umunyabyaha yihishe

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyatangaje ko bari mu mushinga wo kubaka ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa mu gutahura aho uwakoze icyaha ari mu gihe hari bimwe mu birango bye bafite.

Ubwo yari mu nama yateguwe n’Urugaga rw’Abavoka ku gutanga ubutabera butishyuza ababuhabwa kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yavuze ko icyo kigo gikataje mu kwimakaza ikoranabuhanga rigamije kugeza ubutabera kuri bose.

Yagaragaje ko amakuru ari gukusanywa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu ari ingenzi cyane kuko azaba ari n’ububiko bw’Igihugu (National Database) mu by’ibimenyetso bya gihanga bizajya bufashishwa mu ngeri zitandukanye harimo no mu butabera.

Ni muri urwo rwego hari umushinga RFI iri gufatanya na Guverinoma y’u Bufaransa wo kubaka ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gutahura ahari abantu bakoze ibyaha hagendewe ku makuru ari mu birango by’umubiri wabo bafite.

Ati “Nurangira uzaba ari umushinga ufatika cyane ku buryo nta bimenyetso bizongera kudatakara. Niba dukekereza kuba Igihugu giteye imbere dutekereza no gutera imbere mu butabera. Ni ukuvuga ko umuntu wese uzajya winjira mu gihugu tuzajya tubasha gukurura tubone aho ari bitabaye ngombwa ko tujya kumushakisha. Nko mu gihe akoze icyaha tuzajya twifashisha kimwe mu birango bye twafashe dukurure tumenye aho ari.”

Ibyo birango yagarukagaho bijyanye n’ibyo NIDA ikusanya birimo imboni, ibiganza, ibikumwe n’isura. Ibyo ni byo bizajya bishyirwa mu ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kumenya aho nyirabyo aherereye.

Bivuze ko uretse no ku banyamahanga, no ku bandi bazajya bakora nk’ubujura ariko hakagira bimwe mu birango byabo bibasha kuboneka aho babukoreye, bizajya bishyirwa mu ikoranabuhanga hakururwe nyirabyo aho aherereye.

Dr. Karangwa yagaragaje ko ayo makuru kandi azoroshya ubugenzacyaha busanzwe bukorwa aho amashami y’inzego zabwo azajya abasha gupimisha ibirango by’abari gukurikiranwaho ibyaha bitabaye ngombwa kujya ku cyicaro cya RFI.

Ati “Iyo ‘National Database’ izadufasha ibintu byinshi kuko mu minsi iri imbere niba hari umuntu RIB iri gukurikirana ku Ishami ryayo ryo mu Bugarama i Rusizi hari ibimenyetso bya gihanga ikeneye ko dupima, bitazajya biba ngombwa kumuzana aho dukorera. Bazajya bafata nk’igikumwe cye bagishyire mu mashini yabugenewe batwoherereze tubisesengure tuboherereze ikivuyemo. Ibyo bizagabanya amafaranga y’izo ngendo n’igihe byashoboraga gufata.”

Ishoramari rya miliyari 39 Frw

Dr. Karangwa yavuze ko kugira ngo RFI ibashe gusohoza inshingano zayo ndetse ikomeze kuba ikigo kiri kiri ku rwego rwa Afurika mu by’ibimenyetso bya gihanga bisaba Leta amikoro menshi.

Ati “Ubu Leta imaze gushoramo miliyari 39 Frw kugira ngo tudasigara inyuma kuko gupima ibimenyetso bya gihanga ni ikintu gisaba ikoranabuhanga rigezweho. Ibyo kandi biduha umwihariko w’u Rwanda kuko dufite uruhererekane rwa za laboratwari zipima ibintu bitandukanye.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo hashowemo amafaranga menshi ariko byafashije kuramira menshi kurushaho Igihugu cyoherezaga mu kigo cyo mu Budage mbere.

Kohereza ibimenyetso hanze byasabaga Amadolari hagati ya 500–2.000 ku kimenyetso kimwe. Ubu RFI ibikorera imbere mu gihugu ku giciro gito, ibyo bikazigama amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga 500 Frw buri mwaka.

Agaragaza ubushobozi bwa RFI, yatanze urugero ku muntu witabye Imana bisaba laboratwari 11 muri 15 ifite kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Agaragaza ko ibyo byerekana ireme rya serivisi batanga ndetse ko zizewe ku rwego rw’Isi aho hari n’ibihugu bikomeye bitari ibyo muri Afurika byatangiye kubagana.

Dr. Karangwa yagaragaje ko kimwe bikurura abo banyamahanga harimo iryo reme rya serivisi ariko no koroherezwa n’igiciro ugereranyije n’iwabo.

Mu mwaka ushize by’umwihariko RFI yakiriye abanyamahanga 423 harimo 290 bo mu bihugu 23 bya Afurika ku isonga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi havuye abarenga 140.

Abandi baturutse mu bihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bubiligi, u Bufaransa, Suède, u Bushinwa, u Buhinde, Afghanistan n’ahandi.

RFI mu mushinga wo w’ikoranabuhanga ritahura aho umunyabyaha ari

Dr. Karangwa Charles yavuze ko RFI ikataje mu kwimakaza ikoranabuhanga rigamije kugeza ubutabera kuri bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa