RIB yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi atari agahato ariko ko bikwiye kubahwa na buri wese
Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, kandi atari agahato ariko ko bigomba kubahwa na buri wese.
Yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, cyo kuri uyu wa 14 Mata 2025, cyagarukaga ku migendekere y’icyumweru cy’Icyunamo cyatangijwe ku wa 7 Mata 2025.
Dr. Murangira yavuze ko nubwo icyumweru cy’Icyunamo gisojwe ariko ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byo bikomeje mu gihe cy’iminsi 100.
Yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo hagaragaye ibikorwa n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, aho hakiriwe dosiye 82 zikurikiranywemo abarenga 87.
Yagaragaje ko mu bihe byo kwibuka Abaturarwanda bakwiye kwitwararika ku byo bavuga n’amagambo bakoresha, yemeza ko kwibuka atari agahato ariko bigomba kubahwa na buri wese.
Ati “Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese, ariko kwibuka si agahato gusa bigomba kubahwa na buri muntu wese.”
“Niba mu gace runaka bari kwibuka, abayobozi b’inzego za Leta zitandukanye bakababwira bati mufunge ibikorwa byanyu mujye kwibuka, ntabwo ugomba kugerekaho amagambo. Uvuge uti ese muribuka mwibuka iki? Njyewe nzibuka aba namwe mwibuke bariya, turabibutsa ko ari ibikorwa bigize icyaha.”
Yagaragaje ko abenshi bakunze kugwa mu mutego wo kuvuga amagambo agize ibyaha, abasaba kugira amahitamo meza kuko amategeko atazabura kubahirizwa mu guhana abayarengaho.
Ati “Abenshi ni ayo magambo bagiye bagaragaramo. Turi kwibuka ku nshuro ya 31, uracyafite amagambo ameze gutyo. Amategeko arahari azaguhana ubwo ni wowe ugomba guhitamo. Icyo nabizeza, ntabwo inzego zishinzwe kurwanya ibi byaha zo zizadohoka. Byanze bikunze tuzabirwanya kugeza igihe ukibifite abireka.”
Yasabye abantu kwirinda amagambo mabi n’ibikorwa byo guhohotera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye ababyeyi bananiwe kwikuramo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kutayanduza abana babo.
Ati “Babyeyi turabinginze, niba mwebwe mwarananiwe kwikuramo ingengabitekerezo ya Jenoside mureke abana. Umubyeyi gito, araga umwana we ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo uyimuraze, uba umuraze kujya muri gereza. Biratangaje kubona warafunzwe ntukuremo isomo ahubwo ukabona n’umwana wawe agusanzeyo, n’umwuzukuru.”
Yagaragaje ko hari byagaragaye umuntu afunganywe n’abakazana be n’abuzukuru bitewe n’ibikorwa bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo kubakira ku mibiri y’abishwe muri Jenoside bakayihisha.
Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukora ibyaha na bo baburiwe ko badakwiye kumva ko ari ahantu bazajya bakorera ibyaha, abasaba kwirinda ababashuka no gushishoza ku buryo bakoresha izo mbuga.
Ati “Ni gute ushobora gufata amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside yoherejwe n’abantu bari mu Burayi, wowe ukaza ukayakoresha hano mu Rwanda? Uba uzi ko tudahari? RIB idahari? Inzego zishinzwe umutekano zidahari? Wowe utekereze neza ikibereye, kuko byanze bikunze ingengabitekerezo ya Jenoside tuzayirwanya, abayifite bose tuzabarwanya. Ubushake n’ubushobozi birahari n’ubufatanye n’abaturage.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda guhishira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagatangira amakuru ku gihe.
Yavuze ko nubwo imibare y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kuba ari mike ariko nta cyaha kiba gito, yemeza ko nubwo yaba ari dosiye imwe ikwiye kurwanywa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *